Nyagatare: Muganga yasenze umunyeshuri nyuma y’iminsi mike basezeranye

Sangiza iyi nkuru

Nshimiyimana Jean Baptiste uyoboye Ikigo Nderabuzima cya Mimuli mu Karere ka Nyagatare yasenze Uwiringiyimana Marie Chantal w’imyaka 22 y’amavuko uvuga ko yiga mu mashuri yisumbuye, nyuma iminsi 12 basezeraniye imbere y’amategeko.

Nk’uko byatangajwe na UKWEZI, Uwiringiyimana na Nshimiyimana basezeraniye ku Murenge tariki ya 27 Kanama 2020, uyu mukobwa akavuga ko “ku munsi wakurikiyeho, batangiye kubana mu rugo rumwe nk’umugore n’umugabo.”

Uwiringiyimana yavuze ko tariki ya 9 Nzeri 2020, yagiye mu muhango wo ‘kuramukanya’ iwabo, nyuma Nshimiyimana amusaba kugumayo.

Yakomeje avuga ko byageze aho bombi bavuganira ku murongo wa telefone, amubwira ko atwite, na we amusubiza ko inda atari we wayimuteye, ko ahubwo “yamushatse atwite” mu gihe umukobwa asobanura ko “ibipimo bihura n’igihe batangiye kubana nk’umugore n’umugabo.”

Nshimiyimana yasobanuriye iki gitangazamakuru ko Uwiringiyimana uvuga ko babanye nk’umugore n’umugabo abeshya, ashimangira inda atwite itari iye, ari nayo mpamvu yatumye amusenda batarakora umuhango wo gusezeranira imbere y’Imana waburaga ngo babane.

Nshimiyimana yavuze ko ahubwo yareze Uwiringiyimana mu rukiko kugira ngo azamuhe indishyi, kuko hari ibyo yatakaje mu muhango wo gusaba no gukwa yari yaramaze gukora.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *