Umwana w’umukobwa yajyanwe kwa muganga igitaraganya ababara mu nda, nyuma y’ibizamini byakozwe na muganga mu ivuriro (Broward Health Medical Center) riherereya mu gace ka Fort Lauderdale ho muri Leta ya Floride, byagaragaye ko atwite nyuma bimenyekana ko yasambanyijwe na Pasiteri.

Nyuma y’iperereza ryimbitse ryakozwe na polisi muri aka gace byabereyemo byagaragaye ko uwo mwana yafashwe ku ngufu maze nyiri gukora ayo mahano abonye ko ibye byarangiye ahita ahunga.
Urwego rushinzwe iperereza muri Leta zunze ubumwe za Amerika, U.S. Marshals Service (USMS) nirwo rwashakishije pasiteri Raymond Vincent w’imyaka 46 y’amavuko, bamucakirira mu mujyi i Port-au-Prince muri Haà¯ti, nyuma bamushyikiriza polisi icyaha cyakorewemo.
Nyuma yo gutabwa muri yombi umwana akavuga ko yamusambanyije inshuro nyinshi, hari ibindi byaha bye byacukumbuwe biza no kugaragara ko yasambanyaga abana b’abakobwa ubwo yari umushumba w’ihuriro ry’urubyiruko muri Florida, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru local10.com dukesha iyi nkuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com


