screenshot_20201201-182419_chrome-780x470.jpg

Ngo ‘Imana’ yamwohereje ‘kubetinga’ kuri Bayern, moto ye ibigenderamo

Sangiza iyi nkuru

Umumotari ubarizwa mu gace ka Bukedea mu burasirazuba bwa Uganda, yavuze ko Imana yamwohereje gutega (kubetinga) ku mukino wa UEFA Champions League uherutse guhuza Bayern Munich na Atletico Madrid, birangira moto ye ibigendeyemo.

Moto uyu mugabo yari afite ni Bajaj. Bitewe n’uko ngo Imana yari yamweretse ko agomba gutsindira amafaranga yasheteye, yafashe icyemezo cyo kuyigurisha amashilingi miliyoni 3.5 (hafi miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda).

Aya mafaranga yose uyu mugabo yayategeye Bayern Munich, yemeza ko itsinda, byamukundira agakubirwa inshuro 3.8, akinjiza miliyoni 13.3 z’amashilingi ya Uganda.

screenshot_20201201-182419_chrome-780x470.jpg Itike yerekana uko uyu mugabo yateze

Uyu mukino wabaye tariki ya 1 Ukuboza 2020 waratangiye, icyizere cy’uyu mugabo gitakara ku munota wa 26 ubwo João Félix yatsindiraga Atletico Madrid igitego cya mbere, cyaje kwishyurwa na Thomas Muller ku munota wa 86 w’umukino.

Byarangiye amakipe anganya, umumotari ahomba moto ye atyo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *