CAF:Tp Mazembe yageze ku mukino wa nyuma hakurikijwe itegeko ry’igitego cyo hanze

Sangiza iyi nkuru

Tp Mazembe imwe mu makipe akomeye yo muri Congo yatsindiye kugera ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup, nyuma yo kunganya na Etoile du Sahel 1-1.
maze
Iyi kipe yakomeje kuri uyu mukino wa nyuma hakurikijwe itegeko rigenga igitego kiba cyatsindiwe hanze, aho iki gitego ari cyo cyahesheje Mazembe gukomeza ivuye muri 1/4.
Uyu mukino wabaye kuri icyi cyumweru taliki 25 Nzeli 2016, wabaye ishiraniro ku mpande zombi, aho Mazembe yashakaga kwesa agahigo ko kongera kuzatwara igikombe, kimwe na Etoile itarashakaga gusebera imbere y’Abafana inabigeraho ariko itegeko ryo kwinjirizwa igitego iwayo rirayigonga.
Ni ku nshuro ya 3 aya makipe ahura, aho muri gashyantare uyu mwaka, yahataniraga igikombe kiruta ibindi ku mugabane wa Afurika kizwi nka African Cup, bikaza kurangira Tp Mazembe itsinze Etoile du Sahel 2-1.
TP Mazembe izahura n’ikipe ya Mo Bajaia yaraye isezereye iya Fus Rabat yo muri Maroc, aho mu mukino wo kwishyura wabereye muri Maroc, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu gihe ubanza wabereye muri Algeria, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa, byatumye abanya-Algeria bakomeza ku itegeko ry’igitego cyo hanze.
Umukino wa nyuma uzakinwa mu bice bibiri, ubanza n’uwo kwishyura, izaba mu mpera z’Ukwakira no mu cyumweru cya mbere cy’Ugushyingo uyu mwaka.
Kugeza ubu ikipe ya Tp Mazembe bivugwa ko ishobora kuzegukana umwanya wa mbere nyuma yo kugura abakinnyi bakomeye n’imyitozo ikakaye ikesha umutoza wayo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *