Agahinda k’umugabo w’umugore uherutse kubyara inkoko

Sangiza iyi nkuru

Robert Kisinde, umugabo w’umugore uherutse kubyarira inkoko mu gace ka Uvinza gaherereye mu Ntara ya Kigoma muri Tanzania, ari mu gahinda kenshi bitewe n’uburyo umuryango wabo ukomeje kubura umwana muzima.

Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye na Clouds TV, yavuze ko amaze imyaka 4 ashakanye n’uyu mugore. Ngo hashize umwaka umwe umwana wa mbere babyaranye tariki ya 26 Ukuboza apfuye nyuma y’igihe gito yari amaze avutse.

Ati: “Tumaze imyaka ine dushakanye. Umwaka ushize, yarabyaye, umwana apfa nyuma y’igihe gito avutse.”

Uyu mugabo yaje gutungurwa no kumva umugore we abyaye ikintu baje kumenya ko ari inkoko. Ati: “Tuje hano ejo tariki ya 5, twinjira saa tatu. Nyuma gato ngo arabyaye ariko ikintu yabyaye ntigisobanutse ngo ni inkoko.”

Uyu mugore yabyariye iyi nkoko mu ivuriro rya Uvinza. Yagiyeyo aribwa mu nda, ubwo muganga yamupimaga, asanga ari inkoko imurima, maze afata umwanzuro wo kumubaga kugira ngo ayimukuremo.

Ni amayobera kuri leta no ku baganga, kuko ntibumva ukuntu ikiremwamuntu cyabyara inkoko; bamwe bakavuga ko byaba byaratewe n’amarozi. Ni yo mpamvu polisi ya Tanzania yavuze ko hagiye gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekanye impamvu yaba yarabiteye.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Agahinda k’umugabo w’umugore uherutse kubyara inkoko
    Mana we isi yararangiye,ariko uwo muryango wihangane,police nikore akazi kayo ariko biragoye pe

  2. Agahinda k’umugabo w’umugore uherutse kubyara inkoko
    Mana we isi yararangiye,ariko uwo muryango wihangane,police nikore akazi kayo ariko biragoye pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *