Rwamagana: Amafaranga bamwe bashyize muri Ejo Heza yayobeye ku bandi

Sangiza iyi nkuru

Umuhuzabikorwa w’ikigega Ejo Heza mu Karere ka Rwamagana, Rugamba Egide, kuri uyu wa 11 Ukuboza 2020 yavuze ko hari amafaranga y’umusanzu bamwe mu bakozi batanze muri iki kigega akayobera ku bandi, bitewe n’uko bahuje amazina.

Ni nyuma y’aho bamwe mu barimu bigisha mu mashuri yisumbuye bari batangarije BWIZA ko bamaze amezi 15 batanga uyu musanzu, buri wese atanga 5000 rwf ku kwezi ariko bajya kwakira ubutumwa bugufi bugaragaza amafaranga bamaze kugeza mu kigega, bagasanga atangana, bagakeka ko hari ubwo ubwizigame bwa bamwe bwaba butagezwa mu kigega, cyangwa se bukayobera ku bandi.

Umwarimu umwe muri bo yagize ati: “Tubona message ariko wareba ayo agera mu kigega ugasanga ntabwo angana kandi bakata amafaranga angana ndetse twaratangiriye rimwe kuko niba bayaduka ariko ntitubone ibisobanuro by’impamvu zibitera, tubona ari ikibazo.”

Undi mwarimu yavuze ko batazi impamvu batanganya amafaranga yageze muri iki kigega kandi amafaranga bakatwa angana

Ati: “Nkanjye ngejeje ku mafaranga 78,000 kandi hari abo twatangiriye rimwe bafite menshi. Kandi ingaruka wenda uyu munsi ntiziratugeraho ariko tugahura nazo niba badukatira rimwe ariko ugasanga ubwizigame mugezeho butangana kandi banabakata ayangana. Twasaba ko bazajya badusobanurira icyabiteye”.

Abarimu bane bigisha mu mashuri yisumbuye baganiriye na BWIZA bagaragaje ko babona amafaranga atandukanye bamaze kugeza mu kigega kandi baratangiye gukatirwa igihe kimwe. Harimo uyu ufitemo 78,000 rwf, hari undi w’75,000 rwf, hari uw’90,000 rwf n’uw’56,000 rwf.

Rugamba Egide yasobanuriye BWIZA ati: “Iyo tubandika dushyiraho nimero zabo za telefone, nomero z’indangamuntu zabo ni zo za ngombwa. Iyo udafite nimero ya telefone rero ikwandukuyeho, nta message ubona , nta n’ubwo ujya kuri iyi telefone ngo ubone code yawe ariko ibyo ntibibujije ko amafaranga yageze kuri compte yawe.”

Yavuze ko uku guhuza kw’amazina ari kimwe mu byatumye amafaranga ya bamwe ayobera ku bandi. Ati: “Hari abagiraga ikibazo cy’amazina ahura, amafaranga amwe akajya kuri uyu nguyu kuko amazina yabo arasa, utubazo nk’utwo tugitangira ni utubazo twa technique dukemurwa. Twasabye ko buri kigo cyandukura buri mukozi ufite ikibazo n’ikibazo afite, noneho tukamusuzumira tukabibona.”

Rugamba yavuze ko usibye n’abarimu, hari n’abandi bakozi n’abaturage bafite ibibazo bitandukanye birimo n’iki. Yabizeje ko bigomba gukemuka, buri wese akabona amafaranga ye uko yayatanze, ati: “icyangombwa ni uko buri wese agomba kubona amafaranga ye.”

Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko abarimu bo muri Rwamagana bamaze amezi 15 bakatwa umusanzu wo kujya mu kigega Ejo Heza. Buri mwarimu wigisha amashuri abanza akatwa amafaranga 2000 rwf naho uwigisha amashuri yisumbuye agakatwa amafaranga 5000 rwf.

Kuva uyu musanzu watangira gukatwa ku mishahara y’abakozi bose ba Rwamagana muri Nzeri 2019, uwigisha mu mashuri yisumbuye amaze kugeza mu kigege Ejo Heza amafaranga 75,000 rwf, uwigisha mu mashuri abanza we amaze kugezamo 30,000 rwf.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Rwamagana: Amafaranga bamwe bashyize muri Ejo Heza yayobeye ku bandi
    arikose koko ntanisoni ngo ejo heza.agafr ka mwarimu gashirira mugutanga imisanzuuuuuu.ejo heza,umuryango,mwarimu saco rssb ….mwarimu ntajya amenya umushaharawe k peee nugushirira mumisanzu

  2. Rwamagana: Amafaranga bamwe bashyize muri Ejo Heza yayobeye ku bandi
    arikose koko ntanisoni ngo ejo heza.agafr ka mwarimu gashirira mugutanga imisanzuuuuuu.ejo heza,umuryango,mwarimu saco rssb ….mwarimu ntajya amenya umushaharawe k peee nugushirira mumisanzu

  3. Rwamagana: Amafaranga bamwe bashyize muri Ejo Heza yayobeye ku bandi
    Ayo mafaranga twabajije ibyayo ntibarafisibiza.ibyo kwitiranya amazina BYO ntitwabyubakaho cyane kuko nkanjye kuva muri Nzeri/2019-ukoboza imisanzu sinigeze nyibona kandi nkatwa.nta nibyo ndabaza natangiye kubona Iya Mutarama 2020 kandi Iza neza buri gihe.
    Hakwigwa icyakorwa ngo barebe uko byagenze si ukuyoba Kuko ubwo haba Hari urengeje 75000 cyane ko bongereyeho inyongeta ya Leta ya buri mwaka.

  4. Rwamagana: Amafaranga bamwe bashyize muri Ejo Heza yayobeye ku bandi
    Ayo mafaranga twabajije ibyayo ntibarafisibiza.ibyo kwitiranya amazina BYO ntitwabyubakaho cyane kuko nkanjye kuva muri Nzeri/2019-ukoboza imisanzu sinigeze nyibona kandi nkatwa.nta nibyo ndabaza natangiye kubona Iya Mutarama 2020 kandi Iza neza buri gihe.
    Hakwigwa icyakorwa ngo barebe uko byagenze si ukuyoba Kuko ubwo haba Hari urengeje 75000 cyane ko bongereyeho inyongeta ya Leta ya buri mwaka.

  5. Rwamagana: Amafaranga bamwe bashyize muri Ejo Heza yayobeye ku bandi
    Ikikibazo ntabwo arimubarimu gusa,nahano muri steelRwa,muruganda rwa ferabeto amezi ngirango abaye 4,dukatwa 2000fr yejoheza,ariko ntana sms,uyumuyobozi sinzi impanvu,atwita utubazo duto twa technique,hejuru yumusanzu,umuntu atanga ntamenye niba ahowagombaga kujya wahageze,twifuza kumenya ikitagenda,nimpamvu,murakoze

    1. Rwamagana: Amafaranga bamwe bashyize muri Ejo Heza yayobeye ku bandi
      Mwatubariza impamvu tutabona ubwizigame bwacu muri ejo heza Kandi mukazi dukora bdukurwaho ejoheza murakoze. Ndi umurezi guhera 2020 kugeza ubu nkatwa ejoheza ariko sinyibona kuri account yanjye yo muri ejo heza.

    2. Rwamagana: Amafaranga bamwe bashyize muri Ejo Heza yayobeye ku bandi
      Mwatubariza impamvu tutabona ubwizigame bwacu muri ejo heza Kandi mukazi dukora bdukurwaho ejoheza murakoze. Ndi umurezi guhera 2020 kugeza ubu nkatwa ejoheza ariko sinyibona kuri account yanjye yo muri ejo heza.

  6. Rwamagana: Amafaranga bamwe bashyize muri Ejo Heza yayobeye ku bandi
    Ikikibazo ntabwo arimubarimu gusa,nahano muri steelRwa,muruganda rwa ferabeto amezi ngirango abaye 4,dukatwa 2000fr yejoheza,ariko ntana sms,uyumuyobozi sinzi impanvu,atwita utubazo duto twa technique,hejuru yumusanzu,umuntu atanga ntamenye niba ahowagombaga kujya wahageze,twifuza kumenya ikitagenda,nimpamvu,murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *