Sheikh Hamdan Habimana wari umunyamabanga wa Mukura yeguye

Sangiza iyi nkuru

Sheikh Hamdan Habimana wari umunyamabanga w’ikipe ya Mukura Victory Sports yamaze kwegura nyuma y’umwaka n’amezi abiri yeguye.

muku
Komite ya Mukura VS- Sheikh Hamdan ubanza iburyo

Uyu mugabo nyuma yo gutorwa muri komite yagiyeho muri Nyakanga 2016, yamaze kwegura kuri uyu mwanya gusa avuga ko impamvu yeguye ari ku mpamvu ze bwite.
Amakuru dukesha ruhago yacu, avuga ko uyu Habimana yeguye amaze gutanga 10% y’ingengo y’imari yakoreshejwe umwaka ushije bisobanuye miliyoni zisaga 15 z’amafaranga y’u Rwanda.
Sheikh kandi avuga ko kuba atakiri umunyamabanga wa Mukura bidasobanuye ko agiye guterera agati mu ryinyo ngo atererane ikipe, ahubwo ngo ibyo yatangaga azakomeza kubitanga.
Mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro iyi kipe yasezerewe na gicumbi ku ibitego 2-1 gusa muri shampiona yatwaye umwanya wa gatatu by’umvikane ko kuza kuri uyu mwanya hakoreshejwe ingufu nyinshi byagizwemo uruhare rukomeye n’uyu mugabo n’abagenzi be.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *