Mu rwego rwo kugabanya no guca akajagari mu mujyi wa Kigali, hakomeje gukorwa inyigo aho muri 2020-2025 akajagali kazaba kagabanyutse cyangwa kacitse burundu.

Mu rwego rwo kubigeraho nta zindi mbogamizi, umujyi wa Kigali wiyemeje gukorana n’isoko ry’imali n’imigabane, ibintu bizafasha kwihutisha iyi nyigo ku kigero cya nyacyo.
Kuri ubu 70% by’abatuye umujyi wa Kigali, batuye mu kajagali bivuye kuri 67% ugereranyije na 2011-2014,bigaragare ko ubwiyongere bwo gutura mu kajagali bwigiye hejuru.
Mu kugirango iki kibazo kibe cyagabanuka hari inyigo iri gukorwa ku buryo abaturage batuye ahantu mu kajagari bazajya batanga ubwo butaka batuyeho, abashoramari bahabuka amazu manini yo guturamo (apartment), noneho abatanze ubutaka bwabo nabo bahabwemo amazu yo guturamo.
Eng. Fred MUGISHA umuyobozi w’ishami ry’imiturire n’imyubakire mu mujyi wa Kigali agira ati”Muri ayo mazu rusange yaba yubatswe, ibi birasobanurwa nibura abantu batuye mu kajagari, nibaramuka batanze ubutaka bwabo akaba ari nkayo ngwate yabo, abandi bakaza bagashyiramo amafaranga, noneho abafite amafaranga bashobora kuza bakubaka amazu agaragara neza, nkuko byagaragajwe mu nyigo ibi byashyirwa mu bikorwa kandi bikagenda neza ku mpande zombi”.
Mugisha akomeza avuga ko uyu munsi hari hari utujagari, noneho abafite amafaranga bubake amapartments , babandi bari batuye mu tujagari baturemo, na wawundi washyizemo amafaranga yungukire mu mazu menshi azaba yubatse ku butaka bwabo, ariko ntibizavanaho ko ubutaka ari ubwabo.
Muri 2020 biteganyijwe ko imiturire y’akajagari izaba yagabanyutse, naho mu 2025 igishushanyombonera cy’umujyi wa Kigali kikaba cyashyizwe mu bikorwa mu rwego rwo guca ako kajagali burundu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


