Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel kuri uyu wa 13 Ukuboza 2020 yahishuye ko hari abacuruzi bambukiranya imipaka, bakoresha ibyangombwa bigaragaza ko batanduye icyorezo cya Covid-19, kandi baranduye.
Yabitangarije kuri RBA mu kiganiro cyarimo abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.
Minisitiri Ngamije yagaragaje ko iyi myitwarire y’abacuruzi ari imwe mu nzitizi leta y’u Rwanda yahuye na zo mu rugamba rwo kurwanya Covid-19.
Akomoza kuri aba bacuruzi, Minisitiri Ngamije yagize ati: “Mu bacuruzi ni uko. Bari kuva hano, bakajya hanze, bakagenda tubasubumye. Iyo bari ntawe uzi ukuntu bitwara, mu kugaruka bakagaruka n’ubwo bisuzumisha, hari amakuru dufite ko hari bashakisha ibyangombwa by’ibihimbano, hari n’abagiye bafatwa na polisi, barazwi bahimbye ibyangombwa by’uko batanduye kandi banduye, abo bakagaruka mu gihugu.”
Minisitiri Ngamije yavuze ko imyumvire mibi nk’iy’aba bacuruzi, ituma haba ubwiyongere bw’abandura icyorezo cya Covid-19 nk’ubugaragara muri iki gihe, kuko iyo bavuye mu mahanga, bahura n’abandi barimo abo mu miryango, bakabanduza icyorezo.

4 Responses
Hari abacuruzi banduye Covid-19 bakoresha ibyangombwa by’uko batanduye_Minisitiri Ngamije
Birababaje cyane kubona abacuruzi bagira iyo myitwarire