Shimon Peres wabaye perezida wa Israheli akanatwara igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel yitabye Imana i Tel Aviv kuri uyu wa 28 Nzeri 2016 nyuma yo kujyanwa mu bitaro igitaraganya mu byumweru bibiri bishize.
Nyakwigendera Peres afatwa nk’imirimbanyi yagize uruhare mu kubaka igihugu cya Israheli kikaba igihugu gitinyitse kandi cyiyubashye haba mu rwego rwa politiki n’ubukungu kuva yashingwa mu 1948, akaba yarakoze imirimo itandukanye irimo kuba minisitiri w’umurimo inshuro ebyiri n’inshingano zitandukanye yagize muri kabine.
Mu mwaka wa 1994 Shimon peres, Yitzhak Rabin wari minisitiri w’intebe wa Israheli n’uwahoze ayobora igihugu cya Palestine Yasser Arafat basangiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel kubera uruhare bagize mu kuzana amahoro n’agahenge mu 1993 bitari byarigezwe bikorwa n’undi wese.

Peres kandi yabaye Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho muri Israheli mu mwaka wa 1995 nyuma y’aho Yitzhak Rabin yari amaze kwicwa n’abarwanya leta batumvikanaga ku cyemezo cy’amahoro leta yari imaze kwemera.
Bimwe mu byo yibukirwaho ni ubushjobozi bwa Nikileyeli yafashije igihugu cye kugeraho yubakisha uruganda rw’ibanga ahitwa Dimona ubwo yari umwe mu bayobozi ba Minisiteri y’ingabo mu 1950.
Bamwe mu bakomeye bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rw’uyu mukambwe. Uwahoze ayobora Amerika Bill Clinton abinyujije kuri Twitter yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rw’uwo yitaga inshuti magara. Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika Balack Obama yatangaje ko Peres yari nk’umusirikare wa Israheli, w’abayahudi bose, w’ubutabera ndetse n’amahoro.
Shimon Perez wavutse kuwa 2 Kanama 1923 i Vinsnyeva muri Belarus, yabaye perezida wa Israheli kuva mu 2007 kugeza 2014, akaba yarabaye perezida wa cyenda uyoboye iki gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théogène U @Bwiza.com


