Umusore yafunzwe azira gukunda, imiryango mpuzamahanga iha Abanyarwanda 2 akazi

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 7 Ukuboza 2020 cyumvikanyemo amakuru meza ku Banyarwanda babiri bigeze kugira inshingano zikomeye ku gihugu, baragiriwe icyizere n’imiryango mpuzamahanga, ikabaha imirimo mishya. Humvikanyemo kandi indi nkuru y’urukundo rwarenze umupaka rwatumye umusore atabwa muri yombi, arekurwa hashize iminsi itatu.

Ngaya amakuru twatoranyije mu yaranze icyumweru:

Umusore yafunzwe azira urukundo, uwo yakunze ateshwa amashuri

Umusore witwa Niyigena Jean d’Amour ubarizwa mu mujyi wa Kigali tariki ya 7 Ukuboza 2020 yatawe muri yombi azira gukundana na Irakoze Jeannette uvuka mu muryango w’abifite, umukobwa we afungiranwa mu rugo, ku buryo byamuviriyemo gutakaza amasomo ya kaminuza.

RIB yataye muri yombi uyu musore nyuma y’aho umuryango w’umukobwa wari umaze kuyishyikiriza ikirego, imukurikiranaho icyaha cyo gucuruza abantu (human trafficking), mu gihe umukobwa yavuze ko arengana, azira ko bakundanye avuka mu bakene.

Nyuma y’aho iyi nkuru igiriye, Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry yatangaje ko iki kibazo kigiye gukurikiranwa, tariki ya 11 Ukuboza uru rwego rufungura Niyigena by’agateganyo ngo akurikiranwe ari hanze.

Prof. Sam Rugege yahawe imirimo mishya

Prof. Rugege wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga imyaka 8 mu Rwanda tariki ya 9 Ukuboza 2020 yinjijwe mu Nama y’Ubutegetsi y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe ubwunzi, Weinstein Foundation.

Kugirirwa icyizere cyo gushyirwa mu buyobozi bukuru bw’ubu muryango, byashingiwe ku bunararibonye uyu musaza afite mu rwego rw’ubutabera, ndetse no kuba yarateje imbere ubwunzi binyuze mu nkiko.

Prof. Rugege yasimbuwe ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge na Dr. Ntezilyayo Faustin, mu 2019 ubwo yari agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Richard Sezibera na we yahawe imirimo mishya

Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland ku wa 11 Ukuboza 2020 yagize Umunyarwanda Dr. Richard Sezibera umwe mu ntumwa zidasanzwe.

Dr. Sezibera na bagenzi be bazibanda ku by’ingenzi bigamije gufasha no gushyigikira ibihugu 54 bigize umuryango Commonwealth, n’ababituye.

Dr. Richard Sezibera yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda kugeza mu 2019 ubwo yasimburwaga na Dr. Vincent Biruta. Nta yindi mirimo izwi yakoraga.

Umwana w’umukobwa yamaze iminsi 2 aguruka hejuru y’amazu

Mu Mudugudu wa Ryabega, Akagari ka Mubuga mu Murenge wa Musaza w’Akarere ka Ngoma, hagaragaye umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko wagurukaga hejuru y’inzu, bitera ubwoba abaturage babibonye.

Byaketswe ko uyu mukobwa yatewe n’abadayimoni kuko ngo uburyo yageraga hejuru y’inzu bugoye kubwiyumvisha. Bamwe mu baturage baganirije Bwiza, bavugaga ko babonye hari ibintu byateruye uyu mwana, bimutereka hejuru ku mabati.

Iri sanganya ryabaye tariki ya 9 n’iya 10 Ukuboza 2020, ku munsi wa gatatu umuryango w’umwana umujyana mu banyamasengesho kuko ni bo bageragezaga kumusengero, agatuza.

Abanyamerika bagaragaje ubushake bwo kuba Abanyarwanda

Abanyamerika bari hagati ya 15 na 20 bamaze igihe mu Rwanda bitegereza imiterere yarwo ndetse n’amahirwe ahari, bagaragaje ubushake bwo kuba abenegihugu mu gihe baba babyemerewe.

Bamwe muri bo bifuza gushobora imari bashingiye ku mahirwe babona muri iki gihugu, ndetse ngo harimo n’abahanga batanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu, nk’abarimu mu mashuri makuru na kaminuza.

Leta y’u Rwanda iri kwiga ku cyifuzo cyabo, kugira ngo yemeze niba yabaha ubwenegihugu, bakaba Abanyarwanda.

Dr. Christine Uwimana yabonye umubyeyi nyuma y’imyaka 47

Tariki ya 7 ni bwo hamenyekanye inkuru ya Dr. Uwimana Christine uba mu Busuwisi wamenye se tariki ya 20 Ugushyingo 2020 nyuma y’imyaka 47 atamuzi.

Ni nyuma y’ikizamini cya DNA cyafashwe Dr. Uwimana, kigakorerwa mu bitaro byo mu Busuwisi bigizwemo uruhare rukomeye na Radio Ijwi rya Amerika, aho byaje kugaragara ko ari umwana w’uwitwaga Nyiribakwe wapfiriye muri Gereza ya Ruhengeri, gusa kumenya se n’ubwo atakiriho, ni inkuru yamushimishije.

Ingorane zo kutamenya ababyeyi zatewe no kuba yaratandukanyijwe na nyina Agnes Kabarenzi wamubyariye muri gereza ya Ruhengeri, ajya kurererwa mu wundi muryango. Kabarenze yapfuye Dr. Uwimana akiri muto, atakaza amahirwe yose yo kumenya inkomoko ye.

Shampiyona y’umupira w’amaguru yarahagaritswe kubera amakosa y’amakipe n’abakinnyi

Minisiteri ya Siporo ku wa 11 Ukuboza 2020 yatangaje ko shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, umwaka w’imikino w’2020/2021, ibaye ihagaze guhera ku wa 12 Ukuboza 2020.

Hashingiwe ku mpamvu zirimo ko hari amakipe atarubahirije amabwiriza yashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yo kwirinda Covid-19, kuba hari abakinnyi b’amwe mu makipe bagaragayeho iki cyorezo no kuba hari abakinnyi bava aho ikipe icumbitse bagasohoka cyangwa bagasurwa kandi bitemewe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umusore yafunzwe azira gukunda, imiryango mpuzamahanga iha Abanyarwanda 2 akazi
    Rero, imiryango ni byo ntikwiye kwivanga. Gusa mfite ikibazo ku mukobwa: mukuru wawe ashwanye n’umuntu, uwo muntu ahubwo nawe ntumuzinukwa, uca inyuma ugakundana nawe? Si umuco. No kumusenyera uba wari kuzamusenyera. Hanyuma umwana w’umukobwa uhamagariza iwabo itangazamakuru aba ari ikigande mu rwego rwihariye, uwo musore ntazatungurwe nawe umukobwa abimukoze. Ikindi, umusore gufata mukuru, akaba anasimbukiye kuri murumuna, agahatiriza ababyeyi batamwibonamo, ni ko bizahora. Nibanabagarukira bazaba bagarukiye umukobwa wabo, umusore wapi. Abe yiteguye kuzarwiyubakana.
    Ubundi byakabaye byiza ugashaka aho bakwishimiye cyangwa nibura aho barenzaho. Guhangana byeruye gutya koko umuntu yakumva abifitemo umugisha?

    Naho umukobwa yakuze iwabo bamutamika, bamuhereza, azi ko byizana ahari. Nibabadakunda ibintu ni byiza rwose ni n’ibyo gushima, ariko ntazagore umusore ngo amusabe ibyo yabonaga iwabo kandi azi ko batari batari mu rwego rumwe. Aziyemeze gutura mu rusisiro, kwimenya mu kazi ko mu rugo. Naho niba atumva consequences z’imyanzuro ye, ibyo akora byose yaba abikoreshwa n’ubutesi, byose byazarangira agora umusore.

  2. Umusore yafunzwe azira gukunda, imiryango mpuzamahanga iha Abanyarwanda 2 akazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *