Lucas amaze imyaka irenga 10 asambanya imirambo, ngo biri mu bigize akazi

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’imyaka 45 wo muri Ghana, Sharkur Lucas, amaze imyaka irenga 10 asambanya imirambo mbere y’uko ayisukura; akavuga ko nta kazi aba yishe ku buryo yabihanirwa.

Lucas bigaragara ko ari umusirimu, amaze igihe kirekire akora umurimo wo gusukura imirambo ibikwa mu buruhukiro (morgue) bwa bimwe mu bitaro biri muri Ghana.

Mu kiganiro Lucas yagiranye na televiziyo y’iwabo yitwa Adom kigaragara mu mashusho, yasobanuye ko mu mirambo ashingwa koza haba harimo iy’abakobwa beza, mbere y’uko akora akazi akabanza kuyisambanya.

Abajijwe niba ibyo akora bitaba ari amahano, yasubije ko atari ko abibona. Ati: “Ntabwo bihabanye n’akazi nkora. Mbere y’uko utangira akazi, bakwigisha uko byose uzabikora. Niba ugomba koza imirambo, usabwa kwegura ukuguru k’umugore, ukoza imyanya ye y’ibanga.”

Yavuze ko igikorwa cyo gusambanya imirambo yagitegetswe bwa mbere n’abamuhaye akazi kuko ngo iki biri mu bikagize. Ati: “Icyo ni kimwe mu bigize amasomo yo gusukura imirambo […] nasabwe kuryamana n’imirambo. Ni amasomo uba ugomba gushyira mu bikorwa, kubera ko iyo ubikoze, ntabwo imirambo yongera kugutera ubwoba.”

Gusa Lucas yavuze ko iyo ari muri iki gikorwa, yirinda gusohorera muri iyi mirambo, kugira ngo idatwita, abazimu bayo bakazajya bamutera.

Lucas yavuze ko bitewe n’imiterere y’akazi akora, nta mukobwa cyangwa umugore muzima wemera gukundana na we; ikaba imwe mu mpamvu zatumye yijandika cyane muri iki gikorwa cyo gusambanya imirambo.

Ati: “Nashatse kurongora gusa umukobwa yambwiye ko ndi umukozi wo mu mirambo. Rero ngomba kwishimisha kubera ko abakombwa bo hanze badashaka ko dukundana.”

Umunyamakuru wa Adom TV yabwiye Lucas ko bitewe n’iki gikorwa, hari abavuga ko yaba yaba afite uburwayi bwo mu mutwe. Gusa we yavuze ko nta kibazo na kimwe afite, ubuzima bwe buhagaze neza.

Mu mwaka w’2015, Lucas yemeje ko yari amaze gusambanya imirambo y’abagore n’abakobwa 100.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Lucas amaze imyaka irenga 10 asambanya imirambo, ngo biri mu bigize akazi
    Akumiro ni amavunja. Ubu se akuramo iki koko ? Reba ubukonje bw’umurambo wongereho no kuba uri muri frigo! Ararwaye kbsa

  2. Lucas amaze imyaka irenga 10 asambanya imirambo, ngo biri mu bigize akazi
    Akumiro ni amavunja. Ubu se akuramo iki koko ? Reba ubukonje bw’umurambo wongereho no kuba uri muri frigo! Ararwaye kbsa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *