Yasambanyije umukobwa we, baramufungura ngo basanze yaramenyereye

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Salim Khamis wo muri Zanzibar yafashe ku ngufu umukobwa we w’imyaka 13 nyuma arafungwa ariko aza kurekurwa bitewe n’uko uyu mukobwa yari yaramenyereye gukora imibonano mpuzabitsina.

Salim yarekuwe kuwa 7 Ukuboza nyuma y’umwanzuro w’urukiko ko muganga yemeje ko uyu mukobwa yamenyereye gusambanywa.

Ku bw’uyu mwanzuro, Ishyirahamwe ry’abagore bakora itangazamakuru muri Tanzania na Zanzibar ( (TAMWA, ZNZ) bavuga ko batanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko. Bamaganye icyo bavuga ko ari nko gushyigikira ibikorwa by’ubugome bikorerwa abakobwa.

Bavuga ko urukiko rwirengagije ko umwana w’imyaka 18 nta burenganzira afite bwo gufata icyemezo ku bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *