Icyo u Burundi buvuga ku guhangana kuvugwa hagati ya Gen. Ndayishimiye na CPG Bunyoni

Sangiza iyi nkuru

Ibitangazamakuru birimo La Libre cyo mu Bubiligi, kuri uyu wa 16 Ukuboza 2020 byatangaje ko Perezida w’u Burundi, Maj. Gen. Evariste Ndayishimiye (Gen. Neva) ahanganye na Minisitiri w’Intebe, CPG Alai Guillaume Bunyoni.

Umutwe w’inkuru yanditswe na Marie-France Cros kuri iki gitangazamakuru ifite umutwe ugira uti “Un bras de fer entre le Président et le Premier Ministre paralyse le Burundi” uwagenekereza mu Kinyarwanda agasobanura ati: “Guhangana hagati ya Perezida na Minisitiri w’Intebe kuradindiza u Burundi.”

Uku guhangana ngo kwaba kwaraturutse ku kutumvikana ku byemezo bimwe na bimwe Perezida Ndayishimiye yagiye afata, Bunyoni akabyitambika. Ibyo birimo icyo gutegetka buri muyobozi kwerekana imitungo ye yose, yaje kuvuguruza hashize iminsi mike.

Hari amakuru yatangajwe avuga ko Perezida Ndayishimiye ashyigikiwe n’igisirikare, Bunyoni agashyigikirwa n’igipolisi yari abereye Komiseri Mukuru, mbere y’uko aba Minisitiri w’Umutekano na Minisitiri w’Intebe.

Icyo u Burundi buvuga kuri aya makuru

Ambasaderi Willy Nyamitwe ushinzwe itumanaho mu biro bya Perezida Ndayishimiye akaba n’umujyanama we, yamaganye Marie-France Cros na La Libre yagaragaje nk’abanyabinyoma mu butumwa yatangarije ku rubuga rwa Twitter.

Ambasaderi Nyamitwe yavuze ko Perezida Ndayishimiye, Bunyoni na Guverinoma y’u Burundi yose, batahiriza umugozi umwe bashaka kubaka igihugu. Ati: “Umukuru w’Igihugu, Minisitiri w’Intebe na Guverinoma y’u Burundi bose barimo gukorera hamwe kugira ngo bubake igihugu cyiza.”

Yakomeje asobanura uburyo Perezida Ndayishimiye yagize Bunyoni Minsitiri w’Intebe, bitewe n’icyizere yari amufitiye, ati: “CPG. Alain G. Bunyoni yashyizweho na Nyakubahwa General Neva kubera ubuhanga n’ubunararibonye. Ibyiza bimaze kugerwaho ni imbuto uy’imikoranire myiza hagati y’aba bayobozi bombi.”

Perezida Ndayishimiye wayoboye u Burundi kuva tariki ya 18 Kamena 2020, yagize CPG Bunyoni Minisitiri w’Intebe tariki ya 22 Kamena 2020, amukuye ku wa Minisitiri w’Umutekano yari yarashyizweho ku butegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

Ni umuntu yashyize kuri uyu mwanya ukomeye utari usanzwe mu Burundi, amwitezeho kumufasha guteza imbere igihugu mu buryo buhagije, ashingiye ku bunararibonye afite yakesheje kuba yarakoranye igihe kirekire na Pierre Nkurunziza.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Icyo u Burundi buvuga ku guhangana kuvugwa hagati ya Gen. Ndayishimiye na CPG Bunyoni
    Bunyoni se ko acuruza bantu ubwo azemera kugaragaza imitungo ye raaa, urwishe yanka ruracyayirimo pee, nyamitwe we nta kindi yatangaza uretse ibyo nubundi yatangazaga kuva kera

  2. Icyo u Burundi buvuga ku guhangana kuvugwa hagati ya Gen. Ndayishimiye na CPG Bunyoni
    Bunyoni se ko acuruza bantu ubwo azemera kugaragaza imitungo ye raaa, urwishe yanka ruracyayirimo pee, nyamitwe we nta kindi yatangaza uretse ibyo nubundi yatangazaga kuva kera

  3. Icyo u Burundi buvuga ku guhangana kuvugwa hagati ya Gen. Ndayishimiye na CPG Bunyoni
    Ikosa ryakozwe na nkurunziza kuko ryose abo bombi bakagombye kuba umwe aho yicaye hicaye mugenziwe kuko ryose ntago Neva yateza imbere uburundi PE ariko Bunyoni we unamubonye ubona abifitiye ubushobozi ndetse n’ubushake .ukurikije n’ijambo rye imbere y’a Rubanda ubona yavamo président mwiza pe

  4. Icyo u Burundi buvuga ku guhangana kuvugwa hagati ya Gen. Ndayishimiye na CPG Bunyoni
    Ikosa ryakozwe na nkurunziza kuko ryose abo bombi bakagombye kuba umwe aho yicaye hicaye mugenziwe kuko ryose ntago Neva yateza imbere uburundi PE ariko Bunyoni we unamubonye ubona abifitiye ubushobozi ndetse n’ubushake .ukurikije n’ijambo rye imbere y’a Rubanda ubona yavamo président mwiza pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *