Busingye yasobanuye impamvu Perezida Kagame atari we warekura Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Busingye Johnston kuri uyu wa 16 Ukuboza 2020 yasobanuye impamvu Perezida Paul Kagame atari we warekura Paul Rusesabagina ukurikiranwe n’ubutabera bw’iki gihugu.

Bigaragara mu ibaruwa Ministiri Busingye yanditse asubiza Carolyn B. Maloney uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), tariki ya 14 Ukuboza wandikiye Perezida Kagame ibaruwa imusaba ko yarekura Rusesabagina, agasubizwa muri USA ahari umuryango we.

Mu mpamvu Carolyn yashingiragaho asaba Perezida Kagame kurekura Rusesabagina, harimo kuba ngo “yarashimutiwe i Dubai, akagezwa mu Rwanda” mu buryo butubahirije itegeko riteganya uburyo bwo gusubiza abantu mu bihugu bakomokamo.

Minisitiri Busingye yasobanuriye Carolyn ko “ubutabera bw’u Rwanda bwigenga” kandi ari bwo buri kumukurikirana kugeza ubu ngubu, iyi ikaba impamvu yumvikanisha uburyo Umukuru w’Igihugu atakwivanga mu nshingano zabwo.

Hanyuma ku kuba Carolyn avuga ko Rusesabagina yashimuswe, Ministiri Busingye yabihakanye, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA) zabisobanuriye mu itangazamakuru no mu rukiko, ko “Paul Rusesabagina atashimuswe”, ati: “Yavuye i Dubai ku bushake azanwe n’indege bwite, ubwo indege ye yageraga mu Rwanda, arigaragaza, atabwa muri yombi hisunzwe urupapuro 2018NPPA rwo kumuta muri yombi.”

Rusesabagina yatawe muri yombi mu mpera za Kanama 2020, RIB imwereka itangazamakuru tariki ya 31 Kanama 2020, itangaza ko akurikiranweho ibyaha 13 by’iterabwoba. Tariki ya 14 Nzeri 2020 yagejejwe imbere y’urukiko bwa mbere, ubu dosiye ye ikaba yaramaze guhuzwa n’iy’abandi 18 bahoze ari abayobozi n’abarwanyi mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda ashinjwa gushinga, aho biteganyijwe ko bazaburanira hamwe bwa mbere tariki ya 26 Mutarama 2021.

Soma Izindi Nkuru

16 Responses

  1. Busingye yasobanuye impamvu Perezida Kagame atari we warekura Rusesabagina
    ko batararekura abàri muri gwantanamo nabandi bashinja iterabwoba ubu uRwanda niyo nsina ngufi yo gushyirwaho igitutu ngo rurekure abaruhekura ?bazumva ryari ko burigihugu kigenga kikagira nubutabera bwigenga abaswa basa nabasazi baziko uRwanda ruterimbere mubindi no mugushirubwoba no guhagarara kukuri kwacu kubumbatiye umutekano wabanyaRwanda twateyimbere

  2. Busingye yasobanuye impamvu Perezida Kagame atari we warekura Rusesabagina
    ko batararekura abàri muri gwantanamo nabandi bashinja iterabwoba ubu uRwanda niyo nsina ngufi yo gushyirwaho igitutu ngo rurekure abaruhekura ?bazumva ryari ko burigihugu kigenga kikagira nubutabera bwigenga abaswa basa nabasazi baziko uRwanda ruterimbere mubindi no mugushirubwoba no guhagarara kukuri kwacu kubumbatiye umutekano wabanyaRwanda twateyimbere

  3. Busingye yasobanuye impamvu Perezida Kagame atari we warekura Rusesabagina
    Nagume hamwe aryozwe ibyo yakoze maze iyobari mumashyamba amagambo bivugisha bigamba ubugome bwabo nyamara iyobashyikiriwe bigira abere,

  4. Busingye yasobanuye impamvu Perezida Kagame atari we warekura Rusesabagina
    Nagume hamwe aryozwe ibyo yakoze maze iyobari mumashyamba amagambo bivugisha bigamba ubugome bwabo nyamara iyobashyikiriwe bigira abere,

  5. Busingye yasobanuye impamvu Perezida Kagame atari we warekura Rusesabagina
    Ukuri kuzatsinda . Kw’isi ntakitagira iherezo. Hari umucamanza utabera ufite dossier yaburi wese. Hahirwa abemeye Kristo nk’Umucunguzi wabo.

  6. Busingye yasobanuye impamvu Perezida Kagame atari we warekura Rusesabagina
    Ukuri kuzatsinda . Kw’isi ntakitagira iherezo. Hari umucamanza utabera ufite dossier yaburi wese. Hahirwa abemeye Kristo nk’Umucunguzi wabo.

  7. Busingye yasobanuye impamvu Perezida Kagame atari we warekura Rusesabagina
    Ukuri kuzatsinda . Kw’isi ntakitagira iherezo. Hari umucamanza utabera ufite dossier yaburi wese. Hahirwa abemeye Kristo nk’Umucunguzi wabo.

  8. Busingye yasobanuye impamvu Perezida Kagame atari we warekura Rusesabagina
    Ukuri kuzatsinda . Kw’isi ntakitagira iherezo. Hari umucamanza utabera ufite dossier yaburi wese. Hahirwa abemeye Kristo nk’Umucunguzi wabo.

  9. Busingye yasobanuye impamvu Perezida Kagame atari we warekura Rusesabagina
    Iyo ntiti irasetsa PE…!Kadhafi amerika n’abambari bayo bamwica agashinyaguro ko atavuze…!ari kutwigisha uko amategeko yubahirizwa iwabo byarabananiye…!ahaze umureti sha nimumwihorere.

  10. Busingye yasobanuye impamvu Perezida Kagame atari we warekura Rusesabagina
    Iyo ntiti irasetsa PE…!Kadhafi amerika n’abambari bayo bamwica agashinyaguro ko atavuze…!ari kutwigisha uko amategeko yubahirizwa iwabo byarabananiye…!ahaze umureti sha nimumwihorere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *