Ni mpamba ki umuhanzi Pedro Someone yaba avanye mu itorero “Indatabigwi”?

Sangiza iyi nkuru

Pedro Someone, umwe mu bahanzi bamaze iminsi 10 mu itorero “Indatabigwi2”, avuga ko hari byinshi akuyeyo by’umwihariko akaba ashima Leta y’u Rwanda yashishoje ikabona ko baba bakeneye kujya mu itorero.

dsc_0065
Pedro Someone, arashima Leta y’u Rwanda yashyizeho itorero

Aganira na Bwiza.com, Pedro yavuze ko ubu yabaye Intore yuzuye, ati: “ ubu mfite impamba, muri iri torero nungutse byinshi byiyongera kuri bike nari mfite mu ndangagaciro na kirazira, ubu nabaye intore yuzuye, ndi umuhanzi ubereye u Rwanda, ku isonga mu kubaka u Rwanda rushya n’iterambere rya Afurika”.
Yakomeje agira ati: “ Mu ndirimbo ngiye kuzajya nkora 70% nzibanda ku iz’umuco Nyarwanda, izindi zibe 30% ari modern kuko nazo ni ngombwa ”.
Pedro, nk’umuhanzi ugaragaza ko akunze umuziki, avuga kandi ko agiye no gushinga itsinda (group) y’abavuza iningiri, umuduri, umwirongi n’ibindi bya gakondo mu rwego rwo kuzamura umuziki Nyarwanda.
Ati: “nta mpungege, nabonye ko bizamfasha dore ko dufite miliyoni nyinshi zumva ikinyarwanda neza ”.
Ashimana Leta y’u Rwanda yazanye iki gitekerezo cy’Itorero, ati: “ Mbere na mbere ndashimira Leta y’Ubumwe yashyizeho itorero kuko abahanzi bamwe twari dusinziriye pe, si njye njyenyine kuko nzi neza ko n’abandi baza bakabihamya”.
dsc_0001
Icyo asaba abafana be ni ugukomeza kumushyigikira ndetse anabizeza ko azanye impinduka muri muzika, abagezaho indirimbo nyinshi z’umwimerere Nyarwanda, hibandwa ku muco, ati: “tuzacuranga! tuzaririmba umuco wacu kandi bizashoboka dore ko tuzi gucuranga no kuririmba”.
pedro
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste Itangishatse/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *