Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi

Sangiza iyi nkuru

Abize mu mashami y’uburezi muri Kaminuza ya PIASS (Protestant Institute of Arts and Social Sciences) bari mu gahinda batewe no kuba guhera mu Kuboza 2019 batacyemererwa guhatanira imyanya y’akazi yashyizwe ku isoko ry’umurimo, bagasaba ko byibuze bahabwa amahirwe nk’aherutse guhabwa “abatarize uburezi n’abataratsinze ibizamini”.

Aba bavuga ko ibibazo bita “akarengane’ byatangiye mu Kuboza 2019, ubwo mu Karere ka Karongi na Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba bamwe muri bo bakoraga ibizamini by’akazi ko kwigisha, bakabitsinda ku manota ari hejuru y’inota fatizo rya 70%, nyuma akazi kagahabwa abandi bize mu zindi kaminuza; n’abo barushije amanota.

Nyuma muri Nyakanga 2020, bakoze ibindi bizamini, ababitsinze barimo abize muri PIASS, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) kibohereza ku bigo bajya kwigishaho, ariko uturere tumwe twanga kwakira ibyangombwa byabo, utundi twemera kubyakira ariko bati: “Tubwirwa ko nta mabaruwa adushyira mu kazi tuzahabwa.”

Mu bo uturere twemeye kwakira ibyangombwa byabo biva kuri REB, hari abamaze kwirukanwa ku kazi, basimbuzwa abandi bize mu zindi kaminuza, ndetse hari n’abahora bibutswa ko basimbuzwa nk’uko babitangarije BWIZA.

Intandaro ni imenyerezamwuga (internship) batakoze

Kopi z’ibaruwa y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuri makuru na Kaminuza (HEC) yo ku wa 20 Nyakanga 2020 cyandikiye Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Minisiteri y’Abakozi n’Umurimo (MIFOTRA), igaragaza ko impamvu abize muri PIASS mu cyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) badakwiye guhatanira imyanya y’akazi, ari uko batakoze imenyerezamwuga (internship).

HEC igaragaza ko kuba batarakoze imenyerezamwuga bimeze nk’aho batarangije amasomo kuko ari ryo rigaragaza ubumenyi bw’umunyeshuri bugaragarira mu buryo bw’ingiro (practice). Iti: “Impamyabumenyi PIASS na CUR zahaye abanyeshuri ntabwo zikwiriye guhwanishwa na ‘diploma’ cyangwa ‘Advanced Diploma Degree’ zitangirwaho akazi.”

Nk’uko byumvikana mu majwi ya bamwe bize muri PIASS, birasa n’aho HEC mbere y’uko yandikira PS wa MIFOTRA muri Nyakanga 2020, yaba yarabanje gutanga irindi bwiriza ryo kutabaha akazi, mu gihe batarakora imenyereza, bikaba byaratumye uturere twa Karongi na Rutsiro twanga kubakira mu batsindiye akazi mu kizamini cyo mu Kuboza 2019.

Abasabya akazi mbere yabo ntibabazwaga icyangombwa cy’imenyerezamwuga

Bavuga ko abababanjirije muri PIASS kuva mu 2013 batsindaga ibizamini neza, bagahabwa akazi kubera ko icyo gihe HEC itari yagashyizeho ibwiriza risaba kuba barakoze imenyereza. Bati: “Kandi bagendeye ku byangombwa nk’ibyo dufite (A1 Diploma) ndetse bakaba bari mu kazi, kugeza ubu bakamazemo imyaka 7.”

Bavuga kandi ko kubera ko HEC yatangiye gusaba icyemezo cy’imenyerezamwuga (industrial attachment) mu 2020, bakwiye guhabwa amahirwe yo guhatanira akazi kuko barangije amasomo iri tegeko ritarasohoka, bati: “Kuko nta bwiriza cyangwa itegeko rya HEC twishe mbere, ahuwo twubahirije amategeko yose.”

Aya mategeko bavuga ko bubahirije arimo kwiga muri kaminuza yemerewe gukorera mu Rwanda, guhabwa impamyabumenyi hashingiwe ku mategeko agenga itangwa ryazo (Rwanda national qualification framework na Revised general academic regulations yo mu 2013).

Ikindi kandi ngo ni uko porogaramu (program) y’amasomo agomba gutangwa yemeranyijweho hagati ya HEC n’ishuri. Muri ayo masomo ngo “nta menyerezamwuga” rigaragaramo, ahubwo harimo “Teaching Practice” cyangwa “Micro-Teaching” na yo bakaba barayikoze nk’uko bishimangirwa n’ibyemezo by’inama yo ku wa 23 Kanama 2020 ubuyobozi bwa PIASS bwagiranye na HEC (BWIZA ibifitiye kopi).

Barifuza byibuze guhabwa amahirwe nk’ayahawe n’abatarize uburezi

Mu kiganiro na BWIZA, abize muri PIASS basabye akazi guhera mu Kuboza 2019, basabye ko HEC yabaha amahirwe igakuraho imbogamizi yo kuba batarakoze imenyerezamwuga, bakabona akazi nk’uko abandi batize mu burezi bagiye kugahabwa.

Bati: “N’abatarize amasomo y’uburezi barimo guhabwa akazi kandi nabo [internship] ntayo bakoze.”

Bavuga ko kandi uretse n’abatarize uburezi, bitewe n’uko hagikenewe umubare muni w’abarimu, leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gufata n’abataratsinze ibizamini by’akazi ku manota ari hejuru y’inota fatizo (70%) kugira ngo umubare wifuzwa uboneke, bakaba barasabwe indangamanota gusa (transcripts).

HEC ishimangira ko ibyangombwa byabo bituzuye

Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi wa HEC, Dr. Rose Mukankomeje kuri iki kibazo, yagaragaje ko kuba aba banyeshuri batarakoze imenyerezamwuga, babarwa nk’abatarasoje amasomo.

Yagize ati: “Abasoza amasomo bose muri kaminuza zo mu Rwanda, bemezwa na HEC kandi ishuri rigahabwa urutonde rw’abemerewe gukora graduation, na bo bagashyirwa mu gatabo (graduation booklet) k’abasoje amasomo kuri kaminuza runaka.”

Akomeza ati: “Ariko igihe cyose hari icyo umunyeshuri abura cyangwa atujuje ngo asoze amasomo ye, ntabwo abarwa nk’uwasoje amasomo, n’ubwo hari igihe ahabwa urupapuro rugaragaza ko asoje umwaka uyu n’uyu.”

Uyu muyobozi wa HEC mu kiganiro yagiranye na Kigali Today mu Gushyingo 2020, yavuze ko “Kaminuza ya PIASS ubundi ntiyemerewe gutanga A1, ariko kubera ko ari abantu bigisha, iyo bayirangije bahabwa urupapuro rwerekana icyiciro barangije (Intermediate Award) bakaba bari mu kazi ariko bakazakomeza A0 bagahabwa icyangombwa cyuzuye.”

Yongeyeyeho ko ari ngombwa ko bakora iri menyerezamwuga kugira ngo buzuze ibyo babura.

Barizezwa ubufasha

BWIZA mu kiganiro kigufi yagiranye n’Umuyobozi Wungirije (Deputy Vice Chancellor) wa Kaminuza ya PIASS, Prof. Uwimbabazi Pennine kuri uyu wa 16 Ukuboza 2020, imubaza icyo bafasha aba bahoze ari abanyeshuri ba kaminuza abereye umwe mu bayobozi.

Prof. Uwimbabazi yavuze ko abanyeshuri bari gukora imenyereza, bakaba basigaje igihe kiri hagati y’icyumweru kimwe na bibiri. Ati: “Abanyeshuri bari gukora imenyerezamwuga kandi abatangiriye ku gihe basigaje nka 1-2 weeks ngo barangize.” [Weeks bisobanuye ‘ibyumweru]

Yakomeje avuga ko nk’ubuyobozi bwa Kaminuza, bari kuvuganira aba banyeshuri babo kugira ngo ikibazo cyabo gikemuke. Ati: “Ubuvugizi bwose burimo gukorwa ariko n’iyo internship na yo irimo gukorwa.”

Ubu bufasha kandi na Dr. Mukankomeje yabubemereye, ku bufatanye n’ubuyobozi bwa PIASS. Ati: “Turakomeza gufatanya n’ubuyobozi bwa PIASS mu gushakira ibisubizo ibibazo abo banyeshuri bafite.”

Twamenye ko abanyeshuri ba PIASS barangije A1 batigeze bakora ‘graduation’ kuko ngo ntibisanzwe bibaho ku bize iki cyiciro gusa. Aba basabye akazi, bahawe icyangombwa kiriho umukono w’abayobozi bagera muri batatu ba PIASS, kikaba ari cyo bitwaza.

Gusa aba banyeshuri babona ko ntacyo gitwaye kuko ari cyo bagenzi babo basabye akazi mbere yo mu Kuboza 2019, ari cyo bagahereweho.

Bemera gukora imenyerezamwunga HEC yabasabye [hari abaritangiye], ariko byibuze bagahabwa akazi batsindiye, nk’uko n’abatarize mu burezi, kimwe n’abataratsinze ibizamini bahawe aya mahirwe. Bati: “Iyaba baduhaga akazi niba ari stage tukayikora turimo, imyanya yacu ntibayihe abandi.”

Abamaze kugera mu kazi bafite impungenge ko bagakurwamo bitewe n’icyemezo cya HEC, barasaba ko bakwemererwa gukora imenyereza, banakora akazi, kugira ngo batazagatakaza.

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi
    Ndashimye cyane,kuko twararenganye cyane!ubwo babirimo mpise nizera ko HEC,izandika ibaruwa ivuguruza icyambere kuko imenyerezamwuga tugiye kuyirangiza nkange ndabura 2 weeks

  2. Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi
    Ndashimye cyane,kuko twararenganye cyane!ubwo babirimo mpise nizera ko HEC,izandika ibaruwa ivuguruza icyambere kuko imenyerezamwuga tugiye kuyirangiza nkange ndabura 2 weeks

  3. Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi
    Ndashimye cyane,kuko twararenganye cyane!ubwo babirimo mpise nizera ko HEC,izandika ibaruwa ivuguruza icyambere kuko imenyerezamwuga tugiye kuyirangiza nkange ndabura 2 weeks

  4. Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi
    Ndashimye cyane,kuko twararenganye cyane!ubwo babirimo mpise nizera ko HEC,izandika ibaruwa ivuguruza icyambere kuko imenyerezamwuga tugiye kuyirangiza nkange ndabura 2 weeks

  5. Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi
    Mwiriwe! Ariko ubu ibibibazo bizarangira ryari HEC irikwigirizaho nkana PIASS igakabya ikindi Kandi graduation humm ariko ubwo imyaka 7 ishize HEC staff kuki itari yarigeze isura PIASS ngo iyihe amabwiriza mashya! abana bakoze ibizami baratsinda
    . Mubantu 2% batsinze mukwa /7/ 2020 piass ishobora kuba ifite nka 1% ugereranyije nabakoze ibizami none ubwo bagahembwe kwimwa amabaluwa cyangwa ikigo cyagashimiwe abanyeshuri bakabwirwa gukora iryo menyerezamwuga bari mukazi niba koko HEC yumva Neza ikibazo cyaba bana,
    Ikindi: abenshi muribo numviseko Ari nabarimu! Ari uguhugura utarigeze yiga uburezi kuko abura amasomo arenga 5 ngo abe umurezi wuzuye no guhugura ubura stage hagoye iki? ahubwo HEC Haricyo idasobanura nezaa naho ubundi ikigo bakagihembye rwose, ikindi urebye muri academic qualification yo muri 2017 ibyangombwa byemewe bitangwa na institution biriho Kandi bivugwako buri institution igomba gutanga a given awards umunyeshuri arangije keredi za teganijwe yewe ntana na N.B iriho kuri credit zigomva kuba ziti compulsory izo credit zipfa kuba zuzuye none ubwo internship koko itume abantu badahabwa akazi Kandi bazira imenyereza mwuga barize uburezi, ubwo abatarize uburezi bari kubaha akazi! Ahubwo aka nakarengane katigeze kabaho narimwe rwose nizindi nzego zirebe iki kibazo nimpuguka zikizemo pe ikindi Hari nizindi kaminuza zihari zitarikora zizwi kuki PIASS

  6. Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi

  7. Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi
    HEC niyorohereze aba bana imyanya yabo ntihabwe abandi ahubwo bakore stage bari mumyanya bahawe na REB

  8. Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi
    HEC niyorohereze aba bana imyanya yabo ntihabwe abandi ahubwo bakore stage bari mumyanya bahawe na REB

  9. Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi
    Hec nigirire impuhwe aba Bantu bage mu kazi barabikwiye nta kosa bafite p bafit experience kuko basanzwe mu bwarimu ! Stage ntiruta experience bafite! Izindi nzego nizishishoze aha harimo akarengane!nimurenganure aba banyarwanda bayobozi beza MWe!

  10. Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi
    Hec nigirire impuhwe aba Bantu bage mu kazi barabikwiye nta kosa bafite p bafit experience kuko basanzwe mu bwarimu ! Stage ntiruta experience bafite! Izindi nzego nizishishoze aha harimo akarengane!nimurenganure aba banyarwanda bayobozi beza MWe!

  11. Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi
    Hec nigirire impuhwe aba Bantu bage mu kazi barabikwiye nta kosa bafite p bafit experience kuko basanzwe mu bwarimu ! Stage ntiruta experience bafite! Izindi nzego nizishishoze aha harimo akarengane!nimurenganure aba banyarwanda bayobozi beza MWe!

  12. Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi
    Hec nigirire impuhwe aba Bantu bage mu kazi barabikwiye nta kosa bafite p bafit experience kuko basanzwe mu bwarimu ! Stage ntiruta experience bafite! Izindi nzego nizishishoze aha harimo akarengane!nimurenganure aba banyarwanda bayobozi beza MWe!

  13. Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi
    Ubwo internship bends kuyirangiza,bashyirwa mu Nazi maze nyuma ya graduation bakazasimbuza iyo diploma itemewe India.Biganiriweho na HEC,Mineduc,REB,Mifotra na PIASS nta kitashoboka.

  14. Abize uburezi muri Kaminuza ya PIASS barasaba amahirwe y’akazi nk’ayahawe abatarize uburezi
    Ubwo internship bends kuyirangiza,bashyirwa mu Nazi maze nyuma ya graduation bakazasimbuza iyo diploma itemewe India.Biganiriweho na HEC,Mineduc,REB,Mifotra na PIASS nta kitashoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *