Umwarimu witwa Nshimiye Schadrack wigisha mu Kigo cy’Amashuri cya Binogo giherereye mu Murenge wa Mahembe w’Akarere ka Nyamasheke kuri uyu wa 16 Ukuboza yandikiye Umuyobozi w’Akarere amusaba ikiruhuko kuko ngo “amategeko y’Imana amubuza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”
Mu ibaruwa yandikiye uyu muyobozi w’Akarere, yagize ati: “Nejejwe no kubandikira iyi baruwa ngira ngo mbasabe ikiruhuko ku nshingano yo kwigisha nakoraga kubera ko ntashoboye kugendana n’amabwiriza ariho yo kwirinda COVID-19.”
Ku gika cya kabiri yagize ati: “Bitewe n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 asabwa kubahirizwa no mu bigo by’amashuri kandi akaba anyuranya n’amategeko y’Imana ndetse n’ijambo ryayo nubaha kandi nizera, nsanze ntagishoboye kubahiriza cyangwa gukora iyi nshingano [yo kwigisha] bityo nkaba nsaba ko mumbohora kuri iyo nshingano.”
BWIZA ubwo twabonaga kopi (copy) y’iyi baruwa, twamuhamagaye ku murongo wa telefone kugira ngo tumenye niba koko ari we wayanditse, arabiduhamiriza. Twamubajije igitabo yashingiyeho kimubuza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, asobanura ati: “Niringira ikiri mu ijambo ry’Imana gusa” muri Bibiliya.
Iki gitangazamakuru cyabajije Nshimiye niba araabona igisubizo ku busabe bwe bw’ikiruhuko, avuga ko ntacyo arabona. Twahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke kugira tumenye igisubizo agenera uyu mwarimu, ntiyaboneka ku murongo wa telefone.
Nshimiye Schadrack amaze imyaka icyenda yigisha mu mashuri abanza, aho avuga ko yatangiye aka kazi mu 2011.

6 Responses
Nyamasheke: Mwarimu yasabye ikiruhuko kuko ‘Imana imubuza’ kubahiriza amabwiriza ya Covid-19
Iyo copie irihe?

ahubwo bwiza iyo mumubaza ibwiriza rimubangamiye, niba aragapfukamunwa, niba arugukaraba intoki, niba ari guhana intera, niba arugutaha satatu, tukamenya icyo bibiliya itemera muri byose

Ibaze koko. Ubu se uyu koko ibyo akoze arabyumva?! Noneho se aho agiye ntazubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID 19?!?!Ubu azagenda mu muhanda nta gapfukamunwa?!