Umunyarwanda ukina mu ikipe ya Vita Club yo muri RD Congo “Sugira Ernest” yongeye kwigarurira imitima y’Abanyekongo baba i Kinshasa nyuma yo gutsinda igitego bigatuma abafana baririmba izina rye.

Ni ku mukino wa Super Ligue wabaye kuri uyu wa gatatu taliki 28 Nzeli 2016 aho Vita Club yakiriye Fc Mk kuri Stade des Martyrs de la Pentecôte (Kinshasa) umukino warangiye batsinze ibitego 3-0.
Muri ibi bitego 3 icyashimishije abafana bikabatera gukora mu nganzo, ni igitego cya kabiri cyatsinzwe n’umusore w’Umunyarwanda Sugira Ernest aho Stade yose yahise iririmba izina ry’uyu musore ndetse n’iry’umutoza we Florent Ibenge.
Iki gitego yagitsinze nyuma yo kuza asimbuye undi musore uzwi nk’umunyarwanda Dad Birori aza gutsinda icyo gitego bimuhesha amanota ndetse binatanga ikizere ku bafana ko yiteguye gukora n’ibindi.
Sugira Ernest yerekeje muri Vita Club avuye muri AS Kigali aho yatanzweho akayabo ka Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari we mukinnyi wa mbere waguzwe amafaranga menshi muri Shampiona yo mu Rwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


