Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) kuri uyu wa 20 Ukuboza 2020 rwagaragaje ko ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda batangiye gufata imodoka z’abarengeje ibiciro by’ingendo.
Ni nyuma y’aho mu bice bitandukanye by’igihugu Abaturarwanda bakomeje kugaragara ko n’ubwo RURA yatangaje ko “nta cyahindutse” ku biciro by’ingendo, hari aho bakomeje kubizamura mu buryo bweruye.
Uru rwego rwagaragaje ibirango bya zimwe mu modoka zo bwoko bwa Coaster zafashwe; zifite ‘plaque’ No RAC 448 T na RAC 403 C.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter, RURA yagize iti: “Tuributsa abagenzi ko BIBUJIJWE kwishyuza abagenzi amafaranga arenze ibiciro by’ingendo byashyizweho na RURA. Urenga kuri aya mabwiriza ARABIHANIRWA.”
Yakomeje ivuga ko iri gukurikirana iki kibazo ku bufatanye na Polisi y’Igihugu, imodoka zifatwa zikaba ziri gufungirwa kuri sitasiyo zitandukanye. Iti: “Zimwe mu modoka zafashwe zifungirwa kuri sitasiyo za polisi zitandukanye hirya no hino mu gihugu.”
Uru rwego rwasabye abagenzi bishyuzwa amafaranga menshi kurumenyesha ku murongo utishyurwa wa 2222.


