Pasiteri Peter Junior Sambo wo muri Malawi mu mujyi wa Lilongwe aherutse kugezwa imbere y’urukiko muri uku kwezi, nyuma yo kurya igitera avuga ko yabitegetswe na Rusiferi ubwo bahuriraga ikuzimu.

Uyu mupasiteri yavuze ko yamaze ikuzimu ibyumweru 3 ariko amasaha agera kuri atatu niyo yabonanyemo na Rusiferi bumvikana ko namara kurya igitera abayoboke be batazageragezwa nkuko bisanzwe bizwi ku Bakiristu, ahubwo ko bazagira umudendezo bakazajya no mu ijuru.
Mu byumweru bibiri yamaze ikuzimu, Pasiteri Junior ngo yagiyeyo mu rwego rwo gufasha abayoboke be kuzabona ijuru bitabagoye kandi bagahora bejejwe bityo ntibazajye mu irimbukiro.
Amakuru aturuka ku muryango w’uyu mukozi w’Imana avuga ko yatawe muri yombi ubwo yari amaze kugera muri Zimbabwe aho yari amaze kwica igitera akakirya nk’uko yari yabyumvikanyeho n’abikuzimu.
Pasiteri mbere yo gufatwa, yivugiye ko Rusiferi yamuhaye n’itariki azafunguriraho ubucuruzi,ariko ahabwa amabwiriza ko agomba kubanza kwica igitera akakirya, ibintu yahise anashyira mu bikorwa.
Junior Sambo aganira na The Southerndaily, yavuze ko abadayimoni bari gutuma amaso y’abayoboke be atabona bakaba aziranenge bityo bakabona ijuru .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


