Rubavu: Abaturage bigambye kuzica umusore wabatemeye inka

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu murenge wa Mudende w’akarere ka Rubavu, bigambye kwica uwitwa Ninshutiyimana bakunda kwita ‘Musangwa’, nyuma yo gutema inka ebyiri za babiri muri bo.

Ni ibitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge nyuma y’inama yabuhuje n’abaturage ku gicamunsi cya Noheli, yanitabiriwe n’inzego zirimo ingabo, Polisi n’inkeragutabara.

Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo abaturage babyutse basanga inka ebyiri zirimo iy’uwitwa Ndayambaje Jean Pierre na Niyonsaba Maria zatemwe, birangira abaturage bashyize mu majwi Ninshutiyimana w’imyaka 25 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianey, yabwiye BWIZA ko abaturage bemeje ko Musangwa ari we watemye ziriya nka bitewe n’uko ngo yari yarigambye ko hari ikintu azakorera bariya bantu kikabababaza.

Uyu muyobozi uvuga ko uriya musore asanzwe ari ‘igihazi’ yavuze ko abaturage bigambye kumwica mu gihe yaba arekuwe bahorera amakosa yagiye abakorera.

Ati: “Abo yatemeye inka bari abaturanyi be, impamvu bavuze ko ari we ni uko yari yarababwiye ko hari ikintu azabakorera. Abaturage bari babanje kwanga kuvuga uwo ari we, gusa bavugaga ko bazamwica mu rwego rwo kwihorera. Byabaye ngombwa ko tubandikisha udupapuro bose bahuriza kuri uriya musore.”

Gitifu wa Mudende yunzemo ko Ninshutiyimana asanzwe ari ‘igihazi’ ngo kuko hari n’umukobwa yigeze gusambanyiziza ku ngufu mu ishyamba bimenyekana nyuma.

Ushinjwa n’abaturage kubatemera inka ngo ntiyemera ko ari we wazitemye nk’uko uriya muyobozi yakomeje abitangaza.

Yavuze ko bizeye ko inzego bireba (z’ubutabera) zizakora akazi kazo uko bikwiye, mu rwego rwo kwirinda ko uriya musore yakwicwa n’abaturage bikaba byateza ibibazo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rubavu: Abaturage bigambye kuzica umusore wabatemeye inka
    Ikibazo cyo kudahana. Kuki atahaniwe umukobwa yasambanyirije mu ishyamba? Hanyuma ngo ni igihazi!!!
    Yagombyw kuba yarahanwe kera none kujenjeka biteje ibindi bibazo.
    Ubuyobzi ntibukwiye kurebera ngo bigere aho abaturage bashaka kwihanira nk’aho igihugu kitagira amategeko. Ababirebereye babizi mu nzego z’ibanze, bikarinda kugera aho hse na bo bagombye kubibazwa.

  2. Rubavu: Abaturage bigambye kuzica umusore wabatemeye inka
    Ikibazo cyo kudahana. Kuki atahaniwe umukobwa yasambanyirije mu ishyamba? Hanyuma ngo ni igihazi!!!
    Yagombyw kuba yarahanwe kera none kujenjeka biteje ibindi bibazo.
    Ubuyobzi ntibukwiye kurebera ngo bigere aho abaturage bashaka kwihanira nk’aho igihugu kitagira amategeko. Ababirebereye babizi mu nzego z’ibanze, bikarinda kugera aho hse na bo bagombye kubibazwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *