Arsenal yari imaze imikino irindwi idatsinda yazukiye kuri Chelsea (Amafoto)

Abakinnyi bakiri bato ba Arsenal bagabanyije igitutu cyari kiri ku mutoza wabo Mikel Arteta, nyuma yo gutsinda Chelsea ibitego 3-1 kuri uyu wa Gatandatu. Ni umukino Chelsea y’umutoza Frank Lampard yagiye gukina ishaka gukomeza urugamba rwo guharanira igikombe cya shampiyona, gusa iza gutungurwa n’urubyiruko rwa Arsenal yari imaze imikino irindwi itazi uko gutsinda muri shampiyona […]
COVID-19 yishe abagabo batatu mu Rwanda
Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu w’itariki ya 26 Ukuboza yatangaje ko icyorezo cya COVID-19 kishe abagabo batatu mu Rwanda, mu gihe abacyanduye ari 74. Abagabo bishwe na COVID-19 barimo babiri b’i Kigali (uw’imyaka 89 n’uwa 71) ndetse n’uw’i Rusizi w’imyaka 61 y’amavuko. Abanduye COVID-19 bo barimo 37 b’i Kigali, 14 bo mu Gakenke, 9 […]
Rusizi: Babiri bahitanywe n’ikirombe bacukuraga bane basohokamo ari bazima
Saa munani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza, ni bwo abagabo 6 bacukuraga amabuye yo kubaka mu kirombe asanzwe acukurwamo mu mudugudu wa Rwega, akagari ka Rwega mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, cyabagwiriye babiri bahita bitaba Imana, abandi bane ku bw’amahirwe bavamo ari bazima. Abapfuye ni Habimana Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko […]
Nyamasheke: Bamwe mu bakozi ba pariki y’igihugu ya Nyungwe bashobora kujyana RDB mu nkiko
Bamwe mu bakozi ba pariki y’igihugu ya Nyungwe baravuga ko biteguye kugana inkiko niba RDB itabakemuriye ibibazo mbere y’uko begurirwa umushoramari African parks, birimo ibimaze igihe kirekire, nk’ibirarane bimaze imyaka batahawe bava muri ORTPN bajya muri RDB, kuba badahabwa imperekeza ngo babone kwinjira mu kigo gishya no kuba hari abagiye bakoreshwa imirimo ntibayihemberwe, bagasaba ko […]
MINEDUC yahumurije abatsindiye kuyobora ibigo by’amashuri bayishinja kubirengagiza
Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yahumurije abakoze ibizamini byo kuyobora ibigo by’amashuri bakabitsinda ariko ntibabone akazi bashinja Minisiteri y’Uburezi kubirengagiza, ababwira ko mu gihe cya vuba bazamenyeshwa aho bazoherezwa kuyobora. Ku wa 10 Ukuboza 2019 ni bwo abasabye imyanya yo kuyobora ibigo by’amashuri bakoze ibizamini, bamwe muri bo baza guhabwa akazi abandi bashyirwa ku rutonde […]
Rusizi: Uvugwa muri magendu yarashwe n’umusirikare arwariye mu bitaro bya Gihundwe – Ati ‘bazarasa benshi’
Umusore w’imyaka 28 witwa Rukundo Emmanuel, arwariye mu bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi, nyuma yo kuraswa isasu mu kibero cy’ibumoso n’umusirikare nk’uko yabibwiye Bwiza.com ubwo yamusuraga muri ibi bitaro, amakuru amwe akavuga ko yarashwe ubwo yashakaga kwaka uyu musirikare imbunda, undi arimurasa mu rwego rwo kwitabara. Uyu musore we avuga ko yitiranyijwe kandi […]
26/12/1985: Dian Fossey wari uzwi nka Nyiramacibiri yishwe n’abantu batazwi
Kuwa 26 Ukuboza 1985, ni bwo hamenyekanye urupfu rwa Dian Fossey, Abanyarwanda bitaga Nyiramacibiri yishwe n’abantu kuri ubu bataramenyekana. Dian Fossey yari umuhanga mu by’ibinyabuzima, yamenyekanye kubushakashatsi yakoze ku buzima bw’ ingagi. Mu bushakashatsi bwakorewe mu Rwanda, yavumbuye ibintu byinshi by’ingenzi kuri ubu bwoko bw’ibinyabuzima binini, yakusanyirije mu gitabo cye yise ” Gorillas in the […]
Magufuli yahamagariye abategetsi b’Isi gushyira Imana imbere mu rugamba rwo kurwanya Coronavirus
Perezida wa Tanzania, Dr Joseph John Pombe Magufuli, yahamagariye abategetsi b’Isi gushyira Imana imbere mu rugamba barimo rwo kurwanya icyorezo cya Virusi ya Corona. Magufuli yabisabye ku wa Gatanu tariki ya 25 Ukuboza, ubwo yari yitabiriye Misa y’Umunsi Mukuru wa Noheli kuri Paruwasi yitiriwe Mariya Makurata iherereye i Dodoma mu murwa Mukuru wa Tanzania. Itangazo […]
Umusirikare wa Uganda yishwe, batatu bakomerekera bikomeye mu mirwano
Umusirikare umwe wa Uganda yishwe, abandi batatu bakomerekera mu mirwano yashyamiranyije UPDF n’amabandi y’inka mu gace ka Kapchorwa. Uretse uyu musirikare, amabandi umunani nayo yahaguye ubwo kuri Noheli yigabye mu cyaro cya Kailong mu Murenge wa Lokopo mu Karere ka Napak. Abaturage babwiye Dail Monitor ko habaye ukurasana kwamaze amasaha ane mu gihe ibirori byabo […]
Umukobwa yafashwe asambana na mwarimu we mu buriri bw’ababyeyi be
Ahitwa Kondele mu Ntara ya Kisumu muri Kenya hafatiwe umwarimu wari aryamanye n’umukobwa yigishaga, bombi bari mu buriri bw’ababyeyi b’uwo mukobwa. Nyina w’uriya mukobwa yagaragaye mu burakari n’umujinya byinshi yabaye nk’umusazi, agenda avuga ko uwo mwarimu n’umukobwa we bamukururiye umuvumo mu buriri. Uwo mukobwa yavuye ku ishuri agiye gukina mu mikino yahuzaga amashuri mu majyepfo […]
Abasirikare batatu b’u Burundi biciwe muri Centrafrique
Abasirikare batatu b’u Burundi bishwe abandi babiri bagakomereka, ubwo bagabwagaho ibitero muri Repububulika ya Centrafrique aho bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro. Bariya basirikare b’u Burundi biciwe mu Ntara ya Dékoa aho bagabiweho igitero. Ibitero byibasira ingabo za Repububulika ya Centrafrique n’iz’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro (MINUSCA) zirimo n’iz’u Rwanda, […]
AMATEKA: Umugore wa Lumumba yazengurutse umujyi yambaye ubusa

Mu kiganiro isi n’abantu gitambuka kuri Bwiza TV , babagejeje uburyo umugore wa Patrice Lumumba ,ufatwa nk’intwari ya Congo-Kinshasa, yemeye gushyira ubwambure bwe ku ka rubanda mu mihanda ya i Leopold ville (Kinshasa y’ubu), ku manywa yihangu ashagawe n’abanyekongo bari mu myigaragambyo mu mwaka w’1961 ku itariki ya 14 Gashyantare, nyuma yo kumenya inkuru y’incamugongo […]
Ni iki cyihishe inyuma y’ugusezera kwa Tidjara Kabendera wakoreye RBA imyaka 18
Umunyamakuru Tidjara Kabendera aherutse gusezera ku kazi mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) aho yari akoze imyaka 18. Mu mpamvu yatangaje, ni ugusezera ku bushake bwe. Nyuma yumvikanye mu bitangazamakuru avuga ko ari ibintu yatekerejeho mu gihe gihagije, ko ” hari abana bakiri bato bafite impano nabo bakeneye kwigaragaza.” Ntibisanzwe kureka imbehe yakugaburiraga Bimenyerewe ko abamenyereye […]
Rubavu: Abaturage bigambye kuzica umusore wabatemeye inka
Abaturage bo mu murenge wa Mudende w’akarere ka Rubavu, bigambye kwica uwitwa Ninshutiyimana bakunda kwita ‘Musangwa’, nyuma yo gutema inka ebyiri za babiri muri bo. Ni ibitangazwa n’ubuyobozi bw’umurenge nyuma y’inama yabuhuje n’abaturage ku gicamunsi cya Noheli, yanitabiriwe n’inzego zirimo ingabo, Polisi n’inkeragutabara. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo abaturage babyutse basanga inka ebyiri […]
Gasabo: Mu nzu imwe hasanzwemo umukobwa wapfuye, umusore arembye bikomeye
Umusore w’imyaka 23 w’umumotari, wasanzwe mu Mudugudu wa Gisasa mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo mu Karere Gasabo, mu nzu arembye bikomeye irimo umurambo w’umukobwa, aho bivugwa ko uwo mumotari yaba ariwe wamwishe hanyuma akagerageza kwiyahura Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko RIB iri gukora […]
Handuye abantu 73 biganjemo ab’ i Kigali
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 25 Ukuboza, hagaragaye ubwandu bwa Coronavirus ku bantu 73 biganjemo abo muri Kigali, byatumye umubare w’abamaze kwandura kuva iki cyorezo cyakwaduka ugera ku 7743. Abanduye kuri uyu munsi mukuru wa Noheli barimo ab’i Kigali 47, Rubavu ni 13, Nyaruguru ni umunani, Gicumbi ni batatu, Ruhango ni umwe cyo […]