Bamwe mu bakozi ba pariki y’igihugu ya Nyungwe baravuga ko biteguye kugana inkiko niba RDB itabakemuriye ibibazo mbere y’uko begurirwa umushoramari African parks, birimo ibimaze igihe kirekire, nk’ibirarane bimaze imyaka batahawe bava muri ORTPN bajya muri RDB, kuba badahabwa imperekeza ngo babone kwinjira mu kigo gishya no kuba hari abagiye bakoreshwa imirimo ntibayihemberwe, bagasaba ko ibyo byose byakemuka mbere yo kwinjira mu mikorere mishya, bitaba ibyo ngo bakazakiranurwa n’inkiko.
Mu kiganiro na bamwe muri bo, bavuze ko babanje gukorera ORTPN, muri 2009 binjira muri RDB kugeza ubu iyi pariki yeguriwe African parks. Bavuga ko bageze muri RDB bamaze amezi 8 yose bagihembwa umushahara wa ORTPN kandi baragombaga kuba bafata uw’ikigo gishya( RDB), nyamara ngo hari bamwe mu bayobozi babo mu nzego zo hejuru bahise bafata uwo mushara mushya, aba bamaze amezi 8 yose bagafata nk’ibirarane ayo batahabwaga ,n’ubuyobozi bushinzwe abakozi bwarabizezaga ko buzabavuganira, imyaka ibaye 11 nta gikozwe.
Umwe ati’’ Tukigera muri RDB twagombaga guhabwa imishahara mishya kuko ikigo gihindutse abakoreraga ORTPN twese twajyanywe muri RDB. Nyamara yahise ibonwa n’abakorera i Kigali mu buyobozi na bake muri twe, abandi kimwe n’abakoreraga i Kigali mu ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima turaheba, abo babajije ngo babwirwa ko kuyabaza kwaba ari uguteza imvururu mu bakorera muri pariki ya Nyungwe n’iy’ibirunga, icyo gihe Gishwati yo yari itaraba pariki, aho ibereyeyo hari abajyanyeyo ibyo bibazo bakoreraga izi pariki zombi.’’
Avuga ko batigeze babaza iki kibazo mu nyandiko kuko bari bazi ko no mu bayobozi bashinzwe abakozi muri RDB hari abagifite ntibamenya ko bo bayabonye bakicecekera, babonye barambiranye batangiye kukibaza bakabwirwa ko ngo cyashaje bakireka mu gihe bumvaga ko ubwo ari Leta kandi bizwi nta kibazo bizakemuka ariko ababishinzwe bababaza ntibabibaheho amakuru nyayo.
Ati’’ Nyuma y’ayo mezi 8 twahembwe iyo mishahara mishya, dukomeza kubana n’icyo kibazo twabaza abayobozi batwegereye bakavuga ko bazatubariza, n’abo bashinzwe abakozi muri RDB baza kudukoresha inama twakibaza bakavuga ko bazabireba, none tugiye kwinjira muri African parks kidakemutse, mu nama yabereye hano muri Nyungwe ku wa 18 Ugushyingo baratubwiye ngo icyo cyarashaje nta mpamvu yo kukigarura. Ubwo cyashaje gute kandi abavuga ibyo ari bo bavugaga ko bazakitubariza, ayabo barayabonye kera?’’
Ikindi bavuga ngo ni uko bumva bakwiye imperekeza bahabwa na RDB nk’ikigo cya Leta bakoreraga, abashaka gukomezanya n’ikigo gishya African parks bagakomezanya, abatabishaka bakajya mu bindi, cyane cyane ko ku bayobozi kwinjiramo ngo bazakora ibizamini, bakumva bagombye guherekezwa neza abinjira mu kigo gishya bakajyamo, abatabishaka bagashaka akazi n’ahandi ariko icyo cyakemutse.
Uyu ati’’ Nk’abakozi bavuye mu micungire ya Leta muri MIFOTRA tugiye kugengwa n’umukoresha wigenga, tutazanajyayo twese, baduha imperekeza twese mbere ibindi buri wese akagira amahitamo ye.’’
Icya 3 bifuza ko cyakemuka mbere, ngo ni icy’abakoze imirimo iri hejuru y’iyo bakoraga, nk’uwari umurinzi wa pariki akagirwa umushoferi na za misiyo akazihabwa ariko akamara imyaka 5 cyangwa 6 atabihererwa umushahara ujyanye n’iyo mirimo none barinze binjira mu mikorere mishya batayabonye.
Ufite icyo kibazo ati’’ Nk’ayo mafaranga yacu yo tuzayabaza nde ko bavuga ko mu kwezi kwa 2 umwaka utaha tuzaba twamaze kwinjira muri African parks ni yo tuzabibaza cyangwa? Badukemuriye ibyo bibazo byose hakiri kare?’’
Mu nama yo ku wa 18 Ugushyingo uyu mwaka yahuje abakozi ba pariki y’igihugu ya Nyungwe n’abashinzwe abakozi muri RDB bari bayobowe n’ushinzwe abakozi muri RDB Mushonganono Olive, ngo ibi bibazo byose byagarutsweho hagaragara kutabivugaho rumwe ndetse n’intonganya ku mpande zombi, aho abakozi bavuga ko batanyuzwe n’ibisobanuro bahawe n’abo bayobozi, kandi ngo n’iyari yabaye mbere yaho yarangije nta mwanzuro ugaragara ufashwe kuri ibyo bibazo.
Uyu na we ati’’ Niba batabikemuye twiteguye kugana inkiko kuko twumva ari akarengane kandi abazakomezanya n’umushoramari mushya ntitwabimuzanaho ngo ni we uzabikemura mu gihe abakabikemuye batubindikiranya.’’
Bwiza.com yabibajije umuyobozi wa pariki ya Nyungwe Ntihemuka Pierre avuga ko atabibazwa kuko ari umukozi nk’abandi.
Ati’’ Ndi umukozi kimwe na bo sijye wasubiza ibyo bibazo, mwabaza ababishinzwe mu nzego zo hejuru.’’
Ushinzwe abakozi muri RDB, Mushonganono Olive twagerageje inshuro nyinshi telefoni ye igendanwa ntiyayitaba n’ubutumwa bugufi twamuhaye ntibasubiza.
Pariki ya Nyungwe iherutse kwegurirwa African parks bivugwa ko ikoresha abakozi hafi 200 barimo abarenga 170 bayirinda,ikabonekamo inyamaswa nyinshi zisurwa,inyoni z’amako menshi,ibiti n’ibyatsi bifasha mu bushakashatsi, n’ikiraro cyo mu kirere gishimisha benshi mu bayisura.

8 Responses
Nyamasheke: Bamwe mu bakozi ba pariki y’igihugu ya Nyungwe bashobora kujyana RDB mu nkiko
Ariko ninde wabwiye aba bantu ko ibibazo bafite bikemurwa n’itangazamakuru. Ese bigeze bandikira umuyobizi wabo bamugira inama yo kudakora amakosa? Bareke kwirirwa basebanya.

@Elias..uvuze ubusa. Uzajye ubanza utekereze 2!!! Nonese uwo muyobozi uvuga batandikiye…kuki wumvako kugirango abakorere ibyo abagomba…babanza kumwandikira?

Aba bakozi nabagira inama yo kwegera abahoze bakorera EWSA ubu yavuyemo REG na WASAC kuko ibibazo byabo biraza cyane kandi ibibazo byabo n’ubwo byagoranye ariko ubu Hari aho bigeze bikemuka.