Saa munani z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Ukuboza, ni bwo abagabo 6 bacukuraga amabuye yo kubaka mu kirombe asanzwe acukurwamo mu mudugudu wa Rwega, akagari ka Rwega mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi, cyabagwiriye babiri bahita bitaba Imana, abandi bane ku bw’amahirwe bavamo ari bazima.
Abapfuye ni Habimana Emmanuel w’imyaka 23 y’amavuko na Nkundakozera Joel w’imyaka 37, imirambo yahise ijyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma.
Mu kiganiro na Bwiza.com yagiranye n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yemeje aya makuru, avuga ko ari impanuka yabaye bacukura amabuye bikabagendekera kuriya, ibindi bikaba bigikurikiranwa nko kumenya niba bacukuraga mu buryo bwemewe, nyir’iki kirombe Ntawuruhunga Emmamnuel na we yari ataraboneka ngo agire icyo abitangazaho.
Meya Kayumba Ephrem ati’’ Ni byo impanuka yabaye ikirombe kigwira abantu 5, babiri bitaba Imana abandi 3 bavamo ari bazima, gisanzwe gicukurwamo n’abaturage b’imirenge ya Giheke na Nkanka turacyashakisha ngo tumenye abo cyahitanye ari abo mu kahe kagari, tumenye imikorere y’icyo kirombe, niba nyiracyo yakoraga mu buryo bwemewe n’ibindi, hari amakuru tugishakisha.’’
Yasabye abari muri bizinesi y’ubucukuzi bw’ibituruka kuri kariyeri gufasha abakozi babo kwirinda, bagashyiraho uburyo bwose bwo kurinda abakozi babo kugira ngo badakomeza kuhagwa.
Aba bapfuye hatarashira amezi 4 mu murenge wa Muganza na ho abana 2 babumbaga amatafari yo kubaka bagwiriwe n’umusozi bagapfa, hashzie iminsi 5 gusa mu murenge wa Nkanka na ho muri aka karere umwana w’imyaka 7 aguye mu kirombe cyacukurwagamo amabuye cyari kitagikoreshwa nyamara kitarigeze gisibwa, abaturage bakibaza niba ahacukurwa amabuye cyangwa habumbirwa amatafari hatagira abayobozi bahitaho kugira ngo ababo bakomeze kuhashirira gutya.


