Handuye abantu 73 biganjemo ab’ i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa 25 Ukuboza, hagaragaye ubwandu bwa Coronavirus ku bantu 73 biganjemo abo muri Kigali, byatumye umubare w’abamaze kwandura kuva iki cyorezo cyakwaduka ugera ku 7743.

Abanduye kuri uyu munsi mukuru wa Noheli barimo ab’i Kigali 47, Rubavu ni 13, Nyaruguru ni umunani, Gicumbi ni batatu, Ruhango ni umwe cyo kimwe na Huye.

Nta muntu wigeze ahitanwa n’iki cyorezo kuri uyu munsi, bituma umubare w’abamaze gupfa uguma kuri 69, nta n’uwakize kuri uyu munsi byatumye imibare y’abamaze gukira nayo idahinduka aho ari 6203.

Abakirwaye ni 1471, mu gihe ibipimo bimaze gufatwa ari 712257.

Abanyarwanda barasabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n’ibindi bintu byose bishobora guhuriza hamwe abantu benshi, ndetse by’umwihariko uwiyumvamo ibimenyetso by’iki cyorezo birimo inkorora, guhumeka nabi, gucika intege n’ibindi, agahamagara umurongo utishyurwa wa 114 kugira ngo ahabwe ubufasha n’abaganga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *