Umusore w’imyaka 28 witwa Rukundo Emmanuel, arwariye mu bitaro bya Gihundwe mu karere ka Rusizi, nyuma yo kuraswa isasu mu kibero cy’ibumoso n’umusirikare nk’uko yabibwiye Bwiza.com ubwo yamusuraga muri ibi bitaro, amakuru amwe akavuga ko yarashwe ubwo yashakaga kwaka uyu musirikare imbunda, undi arimurasa mu rwego rwo kwitabara. Uyu musore we avuga ko yitiranyijwe kandi akanongeraho ko hazaraswa benshi mu rubyiruko kubera ubushomeri buri muri aka gace.
Amakuru yageze kuri Bwiza.com avuye kuri bamwe mu bayobozi muri uyu murenge aragira ati’’ Mu murenge wa Mururu, akagari ka Tara mu mudugudu wa Mukorazuba saa moya n’iminota 15 z’igitondo zo kuri uyu wa 24 Ukuboza, abasirikare ubwo bari mu nzira bajya ku kazi bahuye n’abacuruzi 4 ba magendu bikoreye ibitenge bari bavanye I Bukavu muri RDC, abasirikare babahagaritse babiri mu bari babyikoreye barabitura, umwe muri bo ashaka kurwana n’umusirikare amusunika, undi musore witwa Rukundo Emmamuel akurura imbunda ye ashaka kuyimwambura, mu kwitabara umusirikare ahita amurekuriramo isasu ryo ku kibero rirahinguranya bagenzi be 3 bahita biruka, undi ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe aho arimo kwitabwaho n’abaganga.’’
Bwiza.com ikimara kubona aya makuru yahise yerekeza muri ibi bitaro iganira na Rukundo Emmanuel wari urimo wota akazuba ari mu kagare ari kumwe n’abo mu muryango we bamurwaje.
Avuga ko yarashwe avuye mu ishyamba ryabo muri icyo gitondo ageze mu masangano y’inzira atashye ahura n’abasore bikoreye magendu bagiye kugera mu ngo z’abaturage, bakiri kumwe bahura n’abasirikare babwira abikoreye magendu kuyishyira hasi, we akavuga ko ntayo yari afite, na we bamwitiranya n’abo ba magendu araswa arenganijwe.
Ati’’ Nsanzwe ntuye hariya kuko akazi nakoraga k’ubutandiboyi kahagaze muri ibi bihe bya COVID -19, umusirikare yandashe ku kibero cy’ibumoso isasu riragihinguranya avuga ngo ndamurwanyije nari mfite magendu, ni uku mumbona nageze hano, gusa niteguye gutanga ikirego mu rukiko rwa gisirikare nkabona indishyi z’akababaro kuko narashwe ndengana, abari bayikoreye banayifatanye ntibabarasa.’’
Nubwo avuga ko yarenganye na we yemera ko ikibazo cya magendu ku rubyiruko rwo muri uyu murenge gihangayikishije cyane, kubera kubura ikindi bakora.
Ati’’ Magendu yo irahari, ikorwa cyane cyane n’urubyiruko, niba badahinduye uburyo ngo badushakire icyo dukora cyatuma igabanuka, byo bazarasa benshi kuko ntibazicara ubusa bareba muri RDC kandi ari bwo buzima urubyiruko rwo muri uyu murenge rusigaranye mu gihe nta yindi mirimo rufite, nk’uko aho gukoresha kurasa badushakira imirimo yindi dukora kuko ibi ntibizatuma ihashira.’’
Umwe mu basore bamurwaje na we ati’’ Nk’urubyiruko rwo mu murenge wa Mururu, igihe cyose tukizahajwe n’ubushomeri, benshi barangiza kwiga bakabura akazi, abandi birirwa mu ngo nta cyo bakora ababyeyi babacyurira amafaranga y’ishuri babatanzeho asa n’ayapfuye ubusa tuzemera twiyahure muri ayo masasu cyangwa turohame muri icyo kivu ariko tutishwe n’inzara nk’iyo dufite ubu. Hari benshi mu rubyiruko nzi ruyikora, hari n’abayobozi mu midugudu bayikingira ikibaba, ntishobora gushira hadashatswe ibindi dukora.’’
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu, Ingabire Joyeux, yabwiye Bwiza.com ko iby’iri raswa atari we wabibazwa ahubwo bikwiye kubazwa ubuyobozi bw’ingabo kuko we nk’umusivili atavugira ingabo, ariko ko ikibazo cy’urubyiruko rwiroha muri magendu mu murenge we gihangayikishije, gusa ko ibibazo byarwo byatangiye gusubizwa, akizera ko bizarugabanya muri iyi ngeso.
Ati’’Magendu irahari nubwo tugerageza kuyirwanya ariko kugira ngo icike burundu cyangwa igabanuke bifatika kuko abaturage bacu ni ibintu bakoze igihe kirekire bisa n’ibyabagiye mu maraso kandi iriyongera cyane mu rubyiruko, icyo twatangiye gukora mu gusubiza ibyifuzo byabo, muri uyu murenge ntihabaga ikigo cy’imyuga ariko twamaze kukihageza.
Abadafite undi mwuga bazi bazakigana, abawufite cyangwa abakirangijemo bafashwe gushaka icyo bakora, abari mu bucuruzi bafashwe gukora ubuciye mu mucyo bareke ubwo bucuruzi bubi bubahombya, kuko hari benshi bayishoyemo bakoresheje inguzanyo z’amabanki , bafatwa bikaba ibibazo bakava mu muhanda na za nguzanyo batagishoboye kuzishyura ugasanga ari ibibazo tutaretse no kuba imunga ubukungu bw’igihugu, bagasabwa kureka iyo ngeso bakayoboka ibyabagirira akamaro mu buryo burambye.’’
Arashwe hashize amezi 2 gusa mu kivu harohowe imirambo y’abasore 3 barimo uwigaga kaminuza n’umukobwa witeguraga kurushinga bivugwa ko bari bari muri ubu bucuruzi, abaturage bagasaba Akarere kwita ku rubyiruko kurushaho kakabarinda ibi byago.

6 Responses
Rusizi: Uvugwa muri magendu yarashwe n’umusirikare arwariye mu bitaro bya Gihundwe – Ati ‘bazarasa benshi’
Ariko aba civilian barantangaza bazi imbunda icyo aricyo njyewe niyo wantunga igikinisho narambarara hasi mwa basore mwe ntimugakine n’urufpu

Kubon society itagaragara mo ibyaha,amakosa 100% biragoye ariko ubuyobozi bukora ibishoboka ngo bihashywe.ariko by’umwihariko uyu murenge nindi yegereye umugezi wa Rusizi ndetse n’ikivu abakora magendu ni benshi ikibabaje ni uko bageze kurwego rwo kwitwaza n’intwaro gakondo murwego rwo guhangana n’inzego z’umutekano ziba zishinzwe kurwanya ibi bikorwa bibi, nubwo umuturage yashaka gutanga ibisonuro yirengera ariko imwe mumyitwarire iranga urubyiruko rukora magendu iteye impungenge.nubwo barira ubushomeri ntibukwiye kugaragarizwa muguhangana n’inzego z’umutekano.bakwiye kubinyuza munzira ikwiye kd zirazwi
Rusizi: Uvugwa muri magendu yarashwe n’umusirikare arwariye mu bitaro bya Gihundwe – Ati ‘bazarasa benshi’
njye mbonye wanarambitse imbunda hariya naguruka da gusa nawe kukurasa niwowe wabyiteye wowe c kuk wubahutse umusirikare nukuntu tububaha umusirikare ntakosa afit ntuzajy no kurega bakumvira ubusa p .washatse kumwaka imbunda ntasoni warayikorey c nanjy narikunyuzamo