Koloneri John Unenga wa FARDC yishwe

Sangiza iyi nkuru

Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Colonel witwa John Unega, yishwe n’abantu batamenyekanye bitwaje imbunda ku muhanda wa Bunia-Mungwalu, muri Teritwari ya Djugu, mu Ntara ya Ituri.

Umuyobozi wa Sheferi ya Mambisa witwa Henry Krilo, aho ubu bwicanyi bwabereye, yatangarije 7SUR7.CD, ko Col Unega yavuye i Bunia mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yerekeje ahitwa Mungwalu, ubwo yagwaga mu gico cy’abagizi ba nabi.

Umwe mu bayobozi gakondo yagize ati “Hari saa 8h30 za mugitondo ubwo twumvaga urusaku rw’amasasu. Colonel yari ari kujya i Mungwalu kuri moto ari kumwe n’undi muntu. Byabereye mu kilometero 1 uvuye ku biro bya Sheferi. Umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro Bikuru bya Bunia”.

Uyu yongeyeho ko abapolisi n’abandi bantu bamuzi ari bo bemeje ko ari Col. John Unenga.

Umuvugizi wa FARDC muri Ituri, Lt. Jules Ngongo, ku murongo wa telephone yatangaje yemeje aya makuru, ariko ntiyagira byinshi ayavugaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *