Kuri uyu wa Kabiri mu masaha ya nyuma ya saa sita, umunyemari Paul Muvunyi uri mu maboko y’ubugenzacyaha kuva ku itariki 24 Ukuboza, yitabye Ubushinjacyaha, ngo ngo yisobanure ku kirego cyo gukoresha inyandiko mpimbano n’umukono ashinjwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka.
Me Christopher Niyomugabo, umwe mu bunganira Muvunyi, yabwiye Taarifa ko umukiriya we yisobanuye imbere y’ubushinjacyaha buramwumva nyuma asubizwa muri kasho ya Remera. Undi umwunganira ni Me Evode Kayitana.
Nyuma yo kumvwa, ubushinjacyaha bwamubwiye ko buzasuzuma ubwisobanure bwe n’ibikubiye mu idosiye ya RIB.
Nyuma yaho, nibwo ashobora kuzarekurwa by’agateganyo cyangwa agakorerwa dosiye izashyikirizwa urukiko ubushinjacyaha nibusanga ari ngombwa.
Nibirangira ubwo hazakurikiraho kuburana ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo.
Paul Muvunyi akurikiranweho icyaha cyo guhimba umukono (signature) w’umwe mu bazungura no gukoresha impapuro mpimbano kugirango abone uko yegukana ikibanza yaguze hafi y’Ikiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi nk’uko bikubiye mu kirego Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka n’imikoreshereze yabwo (Rwanda Land Management And Use Authority) cyatanze.
Muri iperereza kandi hari gukurikiranwa abandi bantu batatu bakekwaho kugira uruhare muri aya manyanga barimo Col. (Rtd) Eugene Ruzibiza, RIB ivuga ko akekwaho uruhare mu byo Muvunyi yakoze.
Abandi ni Gérard Niyongamije, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura, n’umuturage witwa Félicien Kayigema.


