Umugabo w’imyaka 40 wo mu cyaro cya Alaka mu Karere ka Omalatar muri Uganda witwa yifashishije inyundo, yasunitse igiti mu gitsina cy’umukobwa we w’imyaka 16 witwa Lilian Apio ashinja kujya gusambana n’umuhungu bakundana. Uyu mugabo yakoreye ibi umukobwa we yashinjaga ko aryamana n’umusore utuye mu cyaro cyitwa Kiryanga akoresheje amayeri yo gutoroka iwabo nk’uko Jonathan Akweteireho, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Amolatar yabwiye Daily Monitor dukesha iyi nkuru. Apio ngo yavuye iwabo kuwa 23 Ukuboza nyuma agarutse mu rugo se wari warakaye bikomeye aramwirukana, amubwira gusubira iyo yahoze. Umukuru wa Polisi mu Karere ka Amolatar, Jacob Chepskol, avuga ko ubwo uyu mukobwa yagarukaga yakubiswe na Se bikomeye, amujyana mu nzu, polisi itabaza abaturage ariko basanga umukobwa yashizemo umwuka. DPC Jacob Chepskol ati ” Twasanze Apio aryamye mu kidendezi cy’amaraso. Se yari yamupfuritse igiti mu gitsina, yabikoresheje inyundo.” Uyu mugabo n’umuhungu we wamuherezaga igiti, ari nako bakoresha inyundo mu cyinjiza kure kugeza ubwo uwo mukobwa ashizemo umwuka, bafungiwe kuri sitasiyo ya Amolatar. Ubuyobozi bwamaganye ubu bwicanyi.



2 Responses
Uganda: Umugabo yasunikishije igiti inyundo mu gitsina cy’umukobwa we
ubu se ibigoryi nk’ibi biracyabaho? Harya ubu uyu na we yakomeza akitwa umubyeyi? Ni umuntu se? Cyangwa ni igisimba? N’inyamaswa ntiyakabyiswe kuko yo itabikorera icyana cyayo.
Uganda: Umugabo yasunikishije igiti inyundo mu gitsina cy’umukobwa we
ubu se ibigoryi nk’ibi biracyabaho? Harya ubu uyu na we yakomeza akitwa umubyeyi? Ni umuntu se? Cyangwa ni igisimba? N’inyamaswa ntiyakabyiswe kuko yo itabikorera icyana cyayo.