Utubyiniro n’utubyeri ntitubarangaze_Minisitiri Shyaka ku rubyiruko

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe habura amasaha make ngo umwaka w’2020 urangire, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yasabye urubyiruko kuguma mu rugo, ntirujye mu tubyiniro no mu tubari kunywa ‘utubyeri’ mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Minisitiri Shyaka kuri uyu munsi wa nyuma w’2020, yifurije urubyiruko gupfundikira uyu mwaka neza no gupfundura (gutangira) uw’2021 ari ruzima.

Yaboneyeho gusaba uru rubyiruko kuguma mu rugo, rwirinda icyorezo cya Covid-19, arwibutsa ati: “Utubyiniro n’utubyeri ntitubarangaze ntaho tuzajya!” atanga icyizere cy’uko uyu mwaka mushya uzarangira icyorezo cyarahashyijwe, ati: “#2021 tuzegukana Intsinzi.”

Ubutumwa bwa Minisitiri Shyaka burashimangira ko no muri iki gihe cy’impera z’umwaka, utubyiniro tutemerewe gukora, ko kunywera mu tubari nabyo bitemewe. Ni ingamba zashyizweho na leta y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira iki cyorezo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *