Harabura amasaha make cyane kugira ngo umwaka w’2020 urangire. Ni umwaka waranzwe n’ubwigunge bwatewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 gusa hari Abanyarwanda bamenyekanye babashije kuwubyaza umusaruro, bakora ibikorwa by’umutima mwiza byagiye bigarukwaho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Muri byo harimo icyakozwe n’umugabo witwa Bunani Jean Claude wari umukarani mu mujyi wa Kigali, icyakozwe na Lt. Gen. Jean Jacques Mupenzi uyoboye ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, n’ibindi…
Ni ibikurikira:
Bunani yarokoye umwana wari ugiye gutwarwa na ruhurura
Hari tariki ya 1 Gashyantare 2020, ubwo umwana w’imyaka 6 y’amavuko witwa Gatego Jackson yari agiye gutwarwa n’amazi menshi yamusanze muri ruhurura ya Mpazi iherereye muri Nyabugogo.
Gatego na Bunani wamutabaye
Icyo gihe Bunani Jean Claude w’imyaka 27 y’amavuko yashize ubwoba, amanuka muri iyi ruhurura yiyongeragamo amazi ku buryo na we yashoboraga kuhasiga ubuzima. Yabashije kumukuramo, bombi bavamo nta kibazo na kimwe bagize.
Minisiteri y’Ubutabazi n’Akarere ka Nyarugenge bashimiye Bunani, ndetse bamusezeranya akazi. Yahawe kandi moto yo mu bwoko bwa TVS yaturutse mu mafaranga yakusanyijwe n’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hiyongeramo andi mafaranga yagendaga ahabwa n’abashimye igikorwa cye
Bunani yanahawe moto, umugore ahabwa igishoro cyo gucuruza
DASSO yiyemeje kurera uruhinja rw’iminsi ine rwatoraguwe mu gishanga
Umugore ukorera urwego rwa DASSO mu Murenge wa Kabarore w’Akarere ka Gatsibo, Uwihagurukiye Sylvia tairki ya 20 Kamena 2020 yemeye kurera uruhinja rw’iminsi ine rwari rwatawe mu gishanga.
Aha Sylvia yari amaze amezi abiri arera uru ruhinja
Ubwo uru ruhinja rwatoragurwaga mu gishanga, rwajyanwe ku biro by’umurenge aho Sylvia akorera. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza, yagize ati: “Numva ngize imbabazi zo kumwakira nkamurera nk’umwana wanjye kuko nabonaga afite ubuzima bubi kubera imbeho yari yamwishe.”
Nyuma yo kumenyekana kw’iki gikorwa cya Sylvia wabyaye abana batatu, hari amakuru avuga ko yatewe inkunga yo kumufasha kurera uru ruhinja, ndetse ubuyobozi bw’Akarere bwamusezeranyije kumuzamura mu ntera muri rwego rwa DASSO.
Muri Rutsiro, umugabo yafashije abaturage kubona amazi meza akoresheje amafaranga ye
Mugemana Naphtal w’imyaka 46 y’amavuko yakoresheje amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni (1,000,000 rwf) ageza amazi meza ku baturage. Yubatse umuyoboro w’amazi ku ntera y’ikilometero, uva ku isoko ukagera ku ivomo ry’umudugudu wa Karambi yubatse. Imiryango 6 irimo n’uwe ifite amazi, mu gihe izindi ngo zigera ku 110 zivomera ku iri vomo ry’umudugudu.
Yashimiwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) tariki ya 18 Gicurasi 2020 ibicishije ku rubuga rwa Twitter, aho byatangajwe ko yanahawe igihembo.
Impuruza ya Irakoze yatumye umusore bakundana afungurwa
Umukobwa witwa Irakoze Jeannette utuye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo k’Umujyi wa Kigali, wavuze ko amaze amezi ane afungiwe mu rugo, yatumye umusore bakundana witwa Niyigena Jean d’Amour afungurwa nyuma y’iminsi 6 yari amaze atawe muri yombi n’umugenzacyaha, bivugwa ko yaziraga urukundo.
Niyigena na Irakoze wamutabarije
Uyu mukobwa yavuganye rwihishwa na BWIZA, asobanura birambuye uko ikibazo cye giteye n’uburyo Niyigena yatawe muri yombi “arengana” aho yemezaga ko azira kuba iwabo bakennye no kuba badahuje imyemerere mu by’Iyobokamana.
Nyuma y’aho inkuru ya Irakoze na Niyigena yagereye hanze, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira Thierry yatangaje ko rukurikirana uko Niyigena yafunzwemo, mu gihe umugenzacyaha yaba yarakoze amakosa, akayahanirwa, uwarenganye arenganurwe.
Lt. Gen. Mupenzi yashyikirije umuturage inzu yamusezeranyije
Ubwo yari ayoboye inama y’umutekano yabereye mu Karere ka Nyaruguru tariki ya 17 Nyakanga 2020, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Jean Jacques Mupenzi yasezeranyije umuturage utishoboye witwa Nyirambarushimana Clementine kumwubakira inzu.
Lt. Gen. Mupenzi
Uyu musirikare yatangiye gushyira mu bikorwa iri sezerano tariki ya 25 Ukwakira, itangira kubakwa. Yuzuye tariki ya 10 Ugushyingo 2020, itwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 6 (6,000,000 rwf), ishyikirizwa Nyirambarushimana wacumbikaga mu gikoni cyo kwa nyirabukwe.
Inzu Gen. Mupenzi yubakiye Nyirambarushimana
Ni inzu igezweho nk’uko bigaragara, yubakishijwe amatafari ahiye. Ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ikagira ikigega cy’amazi, igikoni, ubwogero, ubwiherero n’ikiraro cy’inka Nyirambarushimana yororeramo inka yahawe muri Gahunda ya Girinka.
Umwaka mushya w’2021 urangwa n’ibikorwa by’umutima mwiza hamwe n’ubutwari.



2 Responses
Ibikorwa by’umutima byakozwe n’Abanyarwanda mu 2020
Ni byiza, iyaba buri wese yabigiraga intego. Buri wese akubaka umutima we, akawukomeresha ibikorwa byiza akorera abandi. Abo Barinzi b Isano dusangiye barakoze Imana ibahe umugisha.
Ibikorwa by’umutima byakozwe n’Abanyarwanda mu 2020
Ni byiza, iyaba buri wese yabigiraga intego. Buri wese akubaka umutima we, akawukomeresha ibikorwa byiza akorera abandi. Abo Barinzi b Isano dusangiye barakoze Imana ibahe umugisha.