Komanda wa Polisi mu Mujyi wa Butembo, Col. Richard Mbambi Kingana Kitabakulu, yahagaritswe ku mirimo ye azira agasuzuguro no kurenga ku ngamba zo kurwanya icyorezo cya Covid-19 zashyizweho kuva ku itariki 10 Werurwe 2020 muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo ry’ihagarikwa rye ryasomwe mu ibaruwa yaturutse mu buyobozi bukuru bw’igipolisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yo ku itariki 28 Ukuboza 2020, urubuga 7SUR7.CD dukesha iyi nkuru ifitiye kopi.
“Hakurikijwe ingingo ya 125 y’itegeko n ° 13/013 ryo ku ya 1 kamena 2013 kubyerekeranye na statut y’abakorera polisi y’igihugu, umaze kubona ibi, uhagaritswe ku mirimo yawe yose nk’umuyobozi wa polisi y’Umujyi wa Butembo,” ibi ni bimwe mu bikubiye mu ibaruwa imuhagarika.
Iyi baruwa ivuga ko ubundi uyu mupolisi yakiriye iyi baruwa ku itariki 09 Ukuboza ariko agakomeza gukora kugeza ubwo yandikirwaga bushya.
Ibaruwa ikagira iti “N’ubwo bimeze bityo ariko, wakomeje gukora kugeza uyu munsi, ndetse urenga ku mabwiriza y’Umuyobozi w’Ikirenga yerekeranye n’ingamba zo kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19, utegura kwakira abantu benshi ku ya 25 Ukuboza 2020. aho utuye i Butembo, uhuza imbaga nini cyane wirengagije gushyiramo intera no kwambara masike.”
Iyi baruwa ikomeza ivuga ko imyitwarire nk’iyi yo gusuzugura inzego zimukuriye mu Gipolisi cy’Igihugu (PNC) ku mupolisi mukuru ari byo byahereweho hafatwa iki cyemezo.
Uwari wungirije uyu witwa Polongoma Di-Ntonto niwe ugomba guhita amusimbura by’agateganyo ku buyobozi bwa polisi muri Butembo nk’uko iyi nkuru isoza ivuga.


