Igisirikare cya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko umusirikare wacyo wo ku rwego rwa Ofisiye yivuganwe na FDLR, gusa na cyo kica abarwanyi babiri b’uriya mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
FARDC kuri Twitter yayo yemeje ko uriya mu-Ofisiye wayo n’abo barwanyi baguye mu mirwano ikomeje kuyisakiranya na FDLR mu gace ka Nyamilima ho muri Terirwari ya Rutshuru, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iti: “FARDC yatangaje kuri uyu wa Kane Tariki ya 31 Ukuboza 2020 urupfu rw’umwofisiye wayo n’abarwanyi babiri ba FDLR, nyuma y’imirwano yatangiye ejo mu gace ka Nyamilima, muri Terirwari ya Rutshuru (muri Kivu y’Amajyaruguru). Imirwano na nubu irakomeje.”
Amakuru avuga ko mu gitondo cy’ejo ku wa Gatatu inyeshyamba za FDLR zagaragaye mu gace ka Nyamilima ku birometero nka 40 uvuye i Rutshuru zishaka gusahura ihene z’abaturage.
Ikinyamakuru Interview.cd kivuga ko abaturage bahise batabaza Igabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birangira zikurikiranye FDLR, imirwano y’impande zombi isiga umusirikare ufite iperi rya Captain witwa Kibanza wari ukuriye ibirindiro bya FARDC by’ahitwa Nyabiyale ahasize ubuzima.
FARDC yemeje ariya makuru, nyuma y’amasaha make hamenyekanye amakuru avuga ko Umunyekongo Major ”Katulebe” na we wakoraniraga bya hafi n’uriya mutwe yamaze kwishyira mu maboko y’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (Monusco), nyuma yo kubona ubuzima bwe buri mu mazi abira.



2 Responses
FDLR yivuganye umwofisiye wa FARDC, na yo yicirwa abarwanyi babiri
MUA BIYE FDLR IRUDIKWAO
FDLR yivuganye umwofisiye wa FARDC, na yo yicirwa abarwanyi babiri
MUA BIYE FDLR IRUDIKWAO