Umuyobozi wungirije wa APR FC, Maj. Gen. Mubarakh Muganga yasabye Rusheshangoga Michel wakiniye iyi kipe igihe kirekire, kwisubira ku cyemezo aherutse gufata cyo gusezera ku mupira w’amaguru.)
Uyu muyobozi avuga ko bitewe n’uruhare Rusheshangoga yagize mu iterambere ry’umupira w’amaguru, no kuba yari akiri muto mu myaka, yafashe iki cyemezo yihuse kuko ngo “yari agikenewe.”
Gen. Muganga yagarutse ku bigwi bya Rusheshangoga mu ikipe y’igihugu, Amavubi, mu marushanwa atandukanye nk’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, cyahesheje iyi kipe itike yo kwitabira imikino y’igikombe cy’Isi; no muri APR FC, aho yayifashije gutwara ibikombe bitandukanye kuva mu 2012 ubwo yayigeragamo.
Gen. Muganga mu nkuru dukesha urubuga rwa APR FC, ati: “Twababajwe rero no kumva ko yasezeye ku mupira w’amaguru mu myaka yari agezemo yo kwitwara neza kurushaho ndetse no kubera urugero rwiza abakiri bato, ajya kugenda yansezeyeho musaba ko yafata umwanya akumva ibyifuzo bya benshi akisubiraho kuko ari umukinnyi udasanzwe, umupira w’amaguru w’u Rwanda uracyamukeneye, imyaka 26 ku mukinnyi aba agisigaje nk’indi myaka 10 imbere ye cyane iyo yifata neza nka Rusheshangoga.”
Yakomeje ati: ”Ntabwo twabyishimiye kuba igihugu cyabura umukinnyi ufite impano nk’iriya muri buriya buryo, bidatewe n’imvune cyangwa indi mpamvu yo mu kibuga ndetse afite buri kimwe umukinnyi yakenera akavuga ngo ndasezeye ntabwo byumvikana neza.”
Rusheshangoga w’imyaka 26 y’amavuko, yakiniye APR FC avuye mu Isonga FC. Yavuyemo mu 2017 ajya muri Singida United, asubira muri APR FC mu 2018, yongera kuvamo mu 2019 yerekeza muri A.S Kigali.
Tariki ya 27 Ukuboza 2020, yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru kugirango atangire ubundi buzima, bivugwa ko asanze umugore we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iby’aya makuru byashimangiwe n’ifoto yasakaye, igaragaza Rusheshangoga ari kumwe n’umugore muro iki gihugu.



2 Responses
APR FC irasaba Rusheshangoga kwisubira ku cyemezo cyo gusezera ku mupira w’amaguru
Ark njye mbona icyocyemezo kidakwiye nkumwana muto muri ruhago nya Rwanda ntabwo yabikora nawe agomba kubitecyerezaho.
APR FC irasaba Rusheshangoga kwisubira ku cyemezo cyo gusezera ku mupira w’amaguru
Ark njye mbona icyocyemezo kidakwiye nkumwana muto muri ruhago nya Rwanda ntabwo yabikora nawe agomba kubitecyerezaho.