Nyuma y’iminota mike umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba ahishuye indirimbo akunda, bamwe mu bamukurikira ku rubuga rwa Twitter batangiye kumwibasira.
Gen. Kainerugaba yifashishije uru rubuga rukoranya imbaga, yagize ati: “Indirimbo nkunda: Master KG-Yerusalema [Feat. Nomcebo] (Official Music Video)” arangije ashyiraho ‘link’ yayo yo kuri YouTube.
Bamwe mu babonye ubu butumwa (tweet) bwa Gen. Kainerugaba, bavuga ko bidakwiye ko umuntu nkawe abushyira kuri uru rubuga. Nk’uwitwa Abramz yavuze ko uyu musirikare ashimishwa n’iyi ndirimbo iyo yamaze gusinda, ati: “Iragushimisha iyo wasinze”, uwiyise Xander Official na we ati: “Aha ni ho ukwiye; gushyiraho ibidafututse.”
Hari uwiyise Kiyingi Mary Isaac wibajije niba Gen. Kainerugaba ari we ushyira ubutumwa nk’ubu ku rubuga rwa Twitter. Ati: “Ariko buri gihe nibaza niba @mkainerugaba ari we ushyiraho izi tweets zose. Mu kuri umuhungu wa Perezida akeneye ukoresha urubuga rwe. Byaba uburyo bwo kumugenzurira hafi, bitaba ibyo ari gushyira igihugu cyacu mu kaga.”
Hari abatabyumva kimwe n’aba bagaragagaje kutishimira ubu butumwa bwa Gen. Kainerugaba. Bavuga ko kuvuga indirimbo akunda atari ikibazo cyane ko agomba ubwisanzure mu kuvuga icyo yemera, ikindi burya ngo indirimbo Yerusalemu ni nziza.
Yerusalema indirimo ya Kgaogelo Moagi uzwi nka Master KG yafatanyije na Nomcedo zikode bo muri Afurika y’Epfo. Muri Nzeri 2020, yaciye agahigo ko kuba iya mbere yashakishijwe cyane n’abifuzaga kumenya izina ryayo kugira ngo bayitunge.
Usibye n’ibyo, hari irushanwa ryo kubyina Yerusalema ryateguwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ryiswe #Yerusalemachallenge ryitabiriwe n’ibyamamare birimo Minisitiri w’Imari muri Afurika y’Epfo, Tito Mboweni.


