Umunyamabanga muri Guverinoma ya Kenya ushinzwe uburezi, Prof. George Magoha tariki ya 31 Ukuboza 2020 yasabye abarimu gukora udushya, bakigishiriza munsi y’ibiti, kuko ngo nta gihugu cyigeze cyubaka ibyumba by’amashuri bishya bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Magoha yabitangaje ubwo yasuraga ishuri rya Mjini Primary School riherereye mu gace ka Murang’a, mbere y’uko amasomo asubukurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Mutarama 2021 nk’uko biherutse kwemezwa na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta.
Yasabye ababyeyi n’abanyeshuri kwitegura, noneho asaba abarimu ati: “Nta gihugu na kimwe ku Isi cyubatse amashuri bitewe n’icyorezo cya Covid-19. Niba ikirere ari cyiza nk’ubu ngubu, nta cyababuza kuhatangira amasomo, yiyongera ku yandi ari gutangirwa mu byumba. Nimureke turangwe n’udushya, tureke kwitana ba bamwana nta muti dutanga.”
Nyuma yo gusaba abarimu kwigishiriza munsi y’ibiti, ashingiye ku kuba ngo “nta gihugu cyigeze cyubaka amashuri”, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenze uyu muyobozi, bamushinja kuvuga ibinyoma.
Patrick Loch Otieno Lumumba wayoboye Komisiyo ya Kenya ishinzwe kurwanya ruswa kuva mu 2010 kugeza mu 2011, yifashishije urugero rw’u Rwanda rwubatse ibyumba by’amashuri bishya 22,000 mu 2020, yanenze ibyo Magoha yasabye abarimu. Ati: “Mu gihe u Rwanda rwakoraga ibi, muri Kenya twakusanyaga imikono ya BBI, Minisitiri ushinzwe uburezi we yasabaga abarimu kurangwa n’udushya, bakigishiriza munsi y’ibiti.”
[BBI (Building Bridge Initiative) ni gahunda ya Kenya igamije ahazaza heza ha Kenya kuva yabona ubwigenge.]


