Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Mbere tariki ya 04 Mutarama 2021, yemeje ko ingendo hagati y’akarere kamwe n’akandi cyangwa hagati yako n’Umujyi wa Kigali zibaye zihagaritswe, nk’imwe mu ngamba zo gukumira ikwirakwira rya COVID-19.
Ni inama yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Minisititi w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Inama y’Abaminisitiri yateranye mu gihe cy’ubwiyongere bukabije bw’abandura n’abahitanwa n’iki cyorezo bwabaye mu kwezi gushize, bigatuma abarenga 50 bakabakaba 1/2 cy’abishwe na Covid-19 bapfa mu minsi 30 yonyine.
Magingo aya mu Rwanda ababarirwa mu 8,848 banduye COVID-19 mu bipimo 741,036 byafashwe, abagera ku 6,816 barayikize mu gihe 1927 bakitabwaho n’abaganga naho 105 barapfuye.
Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko ingendo zihuza uturere zihagarara hakemererwa kugenda imodoka zitwaye ibicuruzwa kandi ntizirenze abantu babiri zitwaye. Yanemeje ko ibikorwa by’abikorera birimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka bizajya bifunga saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba.
Ingamba zashyizweho mu kwirinda COVID-19
a. Ingendo zirabujijwe guhera saa Mbili z’ijoro kugeza saa Kumi za mu gitondo.
b. Ibikorwa byose by’abikorera harimo iby’ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n’amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa Kumi n’Ebyiri za nimugoroba.
c. Ingendo hagati y’uturere dutandukanye tw’igihugu no hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali zirabujijwe kereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzimz cyangwa izindi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri.
d. Ba mukerarugendo b’imbere mu gihugu n’abavuye hanze bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVI-19 bemerewe gukomeza ibikorwa byabo by’ubukerarugendo.
e. Ibikorwa by’inzego za Leta n’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.
f. Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe ikorerwa mu nsengero, kwiyakira n’inama (meetings and conferences) birabujijwe.
g. Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) no kogera muri pisine birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo zombi kuri hoteli bacumbitsemo ariko berekanye ko bipimishije COVID-19.
h. Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 15 icyarimwe.
i. Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.
Izi ngamba ziratangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Mutarama 2021, mu gihe zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.


