Abantu batandatu bo mu muryango umwe bo mu gace ka Buhiga ho mu ntara ya Karusi mu gihugu cy’u Burundi, bishwe n’abantu bataramenyekana babateye ibyuma.
Abishwe barimo umugabo n’umugore n’abana babo bane.
SOS Media Burundi iravuga ko nyir’urugo uri mu bishwe witwa Donatien Mpfayokurera yahoze ari umupolisi w’u Burundi.
Uyu Nyakwigendera w’imyaka 55 y’amavuko, umugore we Virginie Kabanyiginya, abana babo babiri b’umukobwa n’uw’umuhungu bose bari mu bishwe na bariya bagizi ba nabi ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki ya 03 Mutarama.
Amakuru ya buriya bugizi bwa nabi yamenyekanye muma saa yine z’ejo ku wa Mbere, nyuma y’uko abaturage babonye urugo rufunze bakagira amakenga y’uko ba nyir’urugo bashobora kuba batakiri bazima.
Jean Bosco Bigirimana uyobora umurenge wa Buhiga yavuze ko abishe uriya muryango bataramenyekana, gusa hari amakuru avuga ko hari abantu batatu bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho buriya bugizi bwa nabi.
Abaturage bo bavuga ko batazi ikihishe inyuma y’ubwicanyi bwakorewe uriya muryango, ngo kuko abawugize bari abaturanyi beza.


