Polisi ya Uganda ikorera i Kabale, yataye muri yombi Abantu 13 biganjemo Abanyarwanda, bazira ikiswe kwinjira muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.
Abatawe muri yombi barimo n’Abakongomani bafatiwe ku muhanda munini wa Kabale ku gicamunsi cy’ejo ku wa Mbere.
Amakuru avuga ko bari bari muri bisi ya sosiyete itwara abagenzi ya Malayika bava i Kisoro berekeza i Kampala.
Umuyobozi wa Polisi ya Uganda muri Kabale, Brian Ampaire, yavuze ko abatawe muri yombi ari 13 barimo Abanyarwanda icyenda n’Abakongomani bane.
Yavuze ko bariya bantu batawe muri yombi nyuma yo guhabwa amakuru y’uko imodoka barimo itwaye abantu binjiye mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Umuyobozi wa Polisi muri Kabale yavuze ko hamaze gutangira iperereza kuri bariya bantu, mbere y’uko bagezwa imbere y’ubutabera bakaburanishwa ku cyaha cyo kwinjira muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.


