Televiziyo ya Diamond yahagaritswe izira iby’urukozasoni

Sangiza iyi nkuru

Urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’ibigo by’itumanaho muri Tanzania, TCRA (Tanzania Communication Regulatory Authority), rwahagaritse teleleviziyo ‘Wasafi TV’ y’umuhanzi Diamond Platinumz.

Nk’uko Citizen TV ibivuga, Umuyobozi w’agateganyo wa TCRA, Johannes Kalungule yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mujyi wa Dar es Salaam kuri uyu wa 5 Mutarama 2021.

Uyu muyobozi yavuze ko Wasafi TV yarenze ku mahame agenga imikorere yayo, ubwo yerekanaga iserukiramuco ryitwa Tumewasha Festival, tariki ya 1 Mutarama 2021. Icyo gihe umuhanzi Gigy Money yabyinaga asa n’aho yambaye ubusa buri buri.

Ibyo byatumye TCRA ifata icyemezo cyo guhagarika Wasafi TV mu gihe cy’amezi atandatu, ngo kandi ngo uru rwego rwabanje kubiganiraho n’ubuyobozi bw’iyi televiziyo.

Si ubwa mbere ibitangazamakuru by’uyu muhanzi bihagaritswe kuko no muri Nzeri 2020, TCRA yahagaritse Radio Wasafi FM iminsi 7, izira gutangaza amagambo y’isoni nkeya tariki ya 1 n’iya 4 Kanama uwo mwaka, mu kiganiro Switch’ na ‘Mashamsamu’.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *