Bamwe mu bakorera mu Karere ka Huye barishimira ko amatara yo ku mihanda yabongereye amasaha yo gukora. Ibi bitangazwa n’abakorera ku masantere yashyizweho amatara yo ku mihanda. By’umwihariko abaturiye agasantere ka Arete ko mu murenge wa Kinazi, mu Karere ka Huye, bavuga ko basigaye bakora amasaha menshi mu ijoro, babikesha amatara rusange.
[ad id=”44145″]
Ni amatara rusange yashyizwe ku mihanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2015-2016, none abayaturiye batangaza ko batangiye kubona impinduka nziza mu bucuruzi bwabo, ngo kuko burushaho kugenda butera imbere babitewe no gukora amasaha menshi.
Jean Claude Sindikubwabo ukora akazi, avuga ko aho yashyiriweho isoko ritakirema kuwa kabiri no kuwa gatanu gusa. Avuga ko no mu yindi minsi abantu babasha guhaha bakitse imirimo. Yagize ati “Abazaga guhaha saa kumi ntibagita imirimo yabo baje mu isoko. Basigaye bakora akazi kabo bakagatunganya, byagera saa moya bakanyura mu isoko bagahaha, hanyuma bagataha.” Yongeraho ko iri soko ritakirema mu masaa moya nka mbere kuko risigaye rigeza mu masaa tatu.
[ad id=”44145″]
Umwe mu basore bacuruza ubuconsho mu ikarito ku muhanda, we avuga ko mbere iyo bwamaraga kwira yamanikaga itoroshi mu mutaka kugira ngo abatambuka bamugurire, ariko ubu bitakiri ngombwa nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.
Ati “Kubera ko haba habona ntacyo bakinyiba.” Gusa bifuza ko aya matara yagezwa no mu mudugudu uri hafi y’agasantere ka Arete, kuko nk’abanyonzi bari batangiye kwizera gukora kugeza saa tatu, nk’uko uwitwa Hitimana abivuga. Ati “Ku manywa, abatuye mu mudugudu bagenda n’amagare kuko ari yo aboroheye. Ariko nijoro bitegera moto batinya ko twabagusha. Nyamara, iyo aza kuhagezwa tuba dukora kugeza saa tatu.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, Vedaste Nshimiyimana, we avuga ko batigeze bateganya kugeza aya matara mu mudugudu. Avuga ko ibyakorewe mu gasantere ka Arete ni byo byari bihateganyijwe. Avuga kandi ko uretse n’amatara rusange, n’ibindi bikorwa remezo Abanyakinazi bazakomeza kugenda babigezwaho uko akarere kabo kazagenda karushaho gutera imbere.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



