Bitewe n’urukundo u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeje kugirirwa muri Repubulika ya Centrafrica, bijyanye n’uko ingabo za RDF zimazeyo igihe zibungabunga amahoro n’umutekano, hari agace kaho kiswe Kigali.
Nk’uko RBA dukesha aya makuru yabitangaje, Abanyarwanda baba muri Centrafrica barimo abahungiyeyo mu 1994 ubwo Abatutsi bakorerwaga jenoside.
Hataroherezwayo ingabo z’u Rwanda ngo zibungabunge amahoro n’umutekano, Abanyarwanda nta gaciro bahabwaga, ugeraranyije n’uko bimeze ubu ngubu.
Ubu Abanyarwanda barakora ubucuruzi, ndetse ngo bakundirwa kumenya gukorera amafaranga, bakesha gukorana ingoga.
Dusabimana Sylvain ni Umunywanda ukorera ubucuruzi muri aka gace kitwa Kigali muri Repubulika ya Centrafrica [ntitwabashije kumenya amerekezo yako muru iki gihugu].
Yasobanuriye umunyamakuru wa RBA impamvu yaba yaratumyye aka gace kitwa ko. Dusabimana yagize ati: “Kuhita i Kigali nanjye byarantunguye kubera ko hagiye haza Abanyarwanda kenshi, ari nk’aho hantu bahurira nka addresse (aderese) ukumva ko ari Umunyarwanda nyine, ari na hashyashya bashaka no kudecouvra (kuhamenya), hakaza n’Abarundi, ubwo rero abandi bantu …hano hari presque toutes nations, à cause ya UN (baturuka hafi mu bihugu byose kubera UN), ubwo nkumva bari kuvuga ko ari Kigali.”
Dusabimana yavuze ko ariko iri zina ritanditse ahantu, gusa abahatuye bahita Kigali.
Ubusanzwe, Kigali ni umurwa mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, ikaba igizwe n’uturere dutatu; Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.


