Nyuma y’uko umuraperi ukomoka mu gihugu cya Maroc Saad Lamjarred, afatiwe mu gihugu cy’u Bufaransa mu mpera z’icyumweru gishize ashinjwa gusambanya ku ngufu umufaransakazi, Umwami Mohammed VI yemeye kuzishyura ibisabwa n’urukiko byose ngo uyu musore arekurwe.
Uyu musore w’imyaka 31 y’amavuko ngo yari yagiye mu Bufaransa mu cyumweru gishize, ategura igitaramo yagombaka kuzakorerayo ku wa gatandatu washize. Iki gitaramo cyahise gisubikwa nyuma y’uko uyu musore atawe muri yombi ashinjwa gukora aya mahano.

Uyu musore ashinjwa gushaka gusambanya ku ngufu umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko i Paris ubwo bari bahuriye muri hotel iherereye muri Champs Elysees.
[ad id=”44145″]
Nyumaa y’uko umunyamategeko w’umufaransa Eric Dupond Morreti yandikiye Ambasade ya maroc muri kiriya gihugu asaba ko bazishyura ibyo bazacibwa kugira ngo uyu musore arekurwe. Umwami Mohammed VI yagize ati”nzishyura ibizasabwa n’urukiko rw’u Bufaransa byose ngo Saad Lamjarred arekurwe.”
Nyuma yo kuvuga ayo magambo, umwami Muhammed VI yahumurije umuryango wa Saad Lamjarred, awizeza ko urukiko rw’ubufaransa nirumara kuvuga ibyo rwifuza byose ko umuhungu wabo bazamubona ari muzima.
Ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu bivuga ko uyu musore, Saad Lamjarred yari yakoresheje ibiyobyabwenge ari na byo byatumye akora ariya mahano.
[ad id=”44145″]
Umwami Mohammed VI yemeye kuzishyurira uyu musore mu gihe mu mwaka ushize wa 2015 yari yamushimiye ndetse anamuha igihembo cy’umuhanzi uhiga abandi mu gihugu.
Si ubwa mbere uyu musore avugwaho iki cyaha, kuko no muri 2010 yongeye kubikekerwaho ubwo yari muri Amerika ariko akagerageza kubihakana.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@bwiza.com


