img-20210109-wa0006.jpg

Dore uburanga bw’umusore ugiye kurongora Clarisse Karasira (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Karasira Marie Clarisse uri mu bakobwa bafite igikundiro kinshi mu muziki nyarwanda, yatangaje ko yambitswe impeta n’umusore wamusabye ko bazabana nk’umugabo n’umugore.

Karasira ku rubuga rwe rwa Instagram, yemeje ko yemereye uriya musore witwa King Dejoie (Sylivain Dejoie) ko yazamubera umutima undi na we akamubera umutwe.

Ati: “Umwami yansabye ko namubera umugore we. Nicishije bugufi kandi nshima nagize nti “Ndabyemeye”! Niteguye kubana na we mu ngoro.”

Ubu butumwa bwari bwanditse mu Cyongereza bwaherekejwe n’ubundi bw’Ikinyarwanda bugira buti: “Umutware yansabye ko nazamubera umugabekazi w’ibikomangoma bye! Nashingira he makanira iyo ngabo y’ikirenga? Wakoze Mana, wakoze mukunzi.”

Uyu mukobwa kuri Twitter yongeye gushimangira urwo akunda uriya musore mu magambo agira ati: “Nguyu uwo Imana yandemeye. UMUTWARE nkundira ubuhizi, ingabo idatatira IGIHANGO, Imfura ikunda u Rwanda ikarukorera ubutiganda, undutira bose muri ubu buzima. Ndagukunda King Dejoie.”

Abakunzi b’uyu muririmbyi batari bake bamugeneye ubutumwa bumwifuriza guhirwa mu rugendo rushya yatangiye.

img-20210109-wa0006.jpg

img-20210109-wa0008.jpg

img-20210109-wa0007.jpg

karasiraclarisse_20210109_1.png.jpg

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Karasira Clarisse yambitswe impeta n’umusore bazarushingana
    Ibintu bidushimisha cyane.kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana, baratandukana,ndetse bakicana.Amadini amwe nayo akabeshyera Imana ngo ibemerera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19,umurongo wa :6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana.

  2. Karasira Clarisse yambitswe impeta n’umusore bazarushingana
    Ibintu bidushimisha cyane.kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza ari bake.Benshi bacana inyuma,bararwana, baratandukana,ndetse bakicana.Amadini amwe nayo akabeshyera Imana ngo ibemerera gutunga abagore benshi.Nkuko Yesu yabisobanuye muli Matayo 19,umurongo wa :6,Imana yihoreye Abayahudi batunga Abagore benshi kuko bali barananiye Imana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana.

  3. Karasira Clarisse yambitswe impeta n’umusore bazarushingana
    Uzagire urugo ruhire mukobwa wacu, uzubahe umugabo nkumutware wawe

  4. Karasira Clarisse yambitswe impeta n’umusore bazarushingana
    Uzagire urugo ruhire mukobwa wacu, uzubahe umugabo nkumutware wawe

  5. Dore uburanga bw’umusore ugiye kurongora Clarisse Karasira (Amafoto)
    Murasara twese bitangira uko gusa birangirira muri Sinamenye!!!!!!!

  6. Dore uburanga bw’umusore ugiye kurongora Clarisse Karasira (Amafoto)
    Murasara twese bitangira uko gusa birangirira muri Sinamenye!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *