U Rwanda mu bihugu bidashyigikira ubwisanzure bw’itangazamakuru ku isi-RSF

Sangiza iyi nkuru

Urutonde rwasohowe n’umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka Reporters sans Frontieres (RSF) rugaragaza ko ibihugu byinshi by’Afurika, Uburayi bw’uburengerazuba n’umugabane w’Aziya bikomeje kugaragaza guhohotera abanyamakuru no kudatanga ubwisanzure buhagije bwo gutanga ibitekerezo.
Mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo nirwo ruri ku mwanya udashimishije ugereranyije n’ibindi bihugu kuko ruza ku mwanya wa 161 mu bihugu 180 uyu muryango wakoreyemo ubushakashatsi.
Ku ruhande rw’ibindi bihugu byo mu karere, icyaje ku mwanya mwiza ni igihugu cya Tanzaniya kiri ku mwanya wa 71, Kenya ku mwanya wa 95 na Uganda ku mwanya wa 102; mu gihe igihugu cy’u Burundi kiza ku mwanya wa 156.
[ad id=”44145″]
Uru rutonde rushohowe mu gihe isi yizihiza umunsi wahariwe kurwanya umuco wo kudahana ibyaha bikorerwa abanyamakuru. RSF ivuga ko Perezida Pierre Nkurunziza w’Uburundi yagaragaye bwa mbere kuri urwo rutonde umwaka ushize. Uwo muryango uvuga ko kuva umwaka ushize, amaze gutuma ibitangazamakuru byinshi bifungwa anatuma abanyamakuru barenga 100 bahunga igihugu kuva mu kwezi kwa gatanu k’umwaka ushize.
Ibihugu byaje mu myanya itanu ya mbere ku isi mu guteza imbere no gushyigikira ubwisanzure bw’itangazamakuru no gutangaza ibitekerezo mu bwisanzure ni Finilandi, Ubuholandi, Norvege, Danmark na New Zealand.

AK PARTI GENEL BASKANI VE BASBAKAN RECEP TAYYIP ERDOGAN
Perezida wa Turukiya, Erdogan yashyizwe mu majwi ku kuniga itangazamakuru

Ku myanya ya nyuma haza igihugu cyo ku mugabane w’Afurika cyakunze kuvugwaho kwica no gufunga abanyamakuru cya Eritereya, kikabanzirizwa n’ibihugu nka Koreya y’amajyaruguru, Turukimenistan, Siriya n’u Bushinwa.
Abandi bategetsi bakomeje kuza ku isonga mu gukandamiza abanyamakuru barimo Recep Tayyip ErdoÄŸan, perezida wa Turkiya, Umwami Salman wa Arabiya Saudite n’ubuyobozi bw’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu.
[ad id=”44145″]
Hari abatemeranya n’uru rutonde ku kuba u Rwanda rwashyizwe ku mwanya udashimishije bashingiye ku mpamvu nyinshi zitandukanye zirimo ko kuva u Rwanda rwakwibohora umubare w’ibitangazamakuru wiyongereye ku bwinshi, yaba ibyandika; ibitangaza mu majwi n’ibyerekana amshusho.
Nubwo Minisiteri y’itangazamakuru yarebereraga iterambere ry’uru rwego yakuweho, inzego zireberera itangazamakuru zashyizweho zishyigikiwe na leta mu kurushaho guteza imbere ubwisanzure bw’itangazamakuru harimo nka Media High Council (MHC) na Rwanda Media Commission (RMC) nk’urwego rw’abanyamakuru bigenzura.
K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theogene U @Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *