Umubiligi Sven Vandenbroeck uheruka gusezera ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania yari abereye umutoza mukuru, yagizwe umutoza wa ASFAR Rabat yo muri Maroc.
Ku mugoroba wo ku wa Kane nibwo uriya mutoza yatandukanye na Simba, nyuma y’umunsi umwe ayifashije kugera mu matsinda ya CAF Champions league.
Vandenbroeck yari yageze muri Simba mu ntangiriro za 2019, asimbuye Umubiligi mwene wabo, Patrick Aussems. Ni mbere yo kuyifasha gutwara ibikombe bitatu birimo icya shampiyona ya Tanzania, icy’igihugu n’icya Community Shield.
Uyu mugabo w’imyaka 41 mbere y’uko agenda yashimiye buri umwe wese babanye muri Simba, kugeza ku buyobozi bwayo.
Ati: “Ibi mbikoranye umutima wuzuye imbaraga kuko Simba iri mu bingize nanjye nkaba ikiyigize. Ndashimira abakinnyi bose ku bw’umusanzu wabo ku byo twagezeho ndetse n’abafana ku bw’ibihe byiza twagiranye.”
“Ndashimira by’umwihariko Perezida Mo Dewji na C.E.O Barbara Gonzalez ku bw’ubunyamwuga bwabo n’ubufasha bwo gukora akazi kanjye bampaye. Bombi bagerageje kunyumvisha kuguma hano. Ndifuriza Simba ibyiza byose.”
ASFAR Rabat yemeje ko yasinyishije uriya mutoza igira iti: “Twasinyishije byemewe n’amategeko Sven Vandenbroeck nk’umutoza w’ikipe y’Igisirikare cy’ubwami mu gihe cy’imyaka ibiri.”
ASFAR Rabat Sven yagiye gutoza, ifite ibikombe 29 bya shampiyona ya Maroc, ndetse ni na yo kipe ikomoka muri kiriya gihugu yatwaye bwa mbere igikombe cy’irushanwa Nyafurika (CAF Champions league yo mu 1985).
Iyi kipe nta rimwe iramanuka mu kiciro cya kabiri, ndetse uzwiho guhangana cyane n’ibikomerezwa nka Wydad na Raja Casablanca. Umukino wa ASFAR Rabat na Fus Rabat basangiye Umurwa Mukuru wa Maroc na wo uri mu yikurura imbaga y’abafana.
Vandenbroeck afite umukoro ukomeye wo gufasha iriya kipe izwiho kwirukana cyane abatoza kwitwara neza, dore ko imaze imikino ibiri ya shampiyona idatsinda.


