Muri iyi nkuru turarebera hamwe imishahara n’inshingano za bamwe muri ba ofisiye b’Igisirikare cya Kenya (ariko twibanze ku gisirikare cyo ku butaka) uhereye kuri S/Lt kugeza ku Mugaba mukuru w’ingabo twifashishije urubuga rwa africanmilitaryblog.com.
Second Lieutenant: Iri niryo peti rya mbere ofisiye mu ngabo aheraho. Ni ipeti agumaho kugeza ku myaka itatu mu gihe ari mu mahugurwa yihariye. Kuri uru rwego, ufite iri peti ayobora abasirikare bagera kuri 30 cyangwa platoon haba mu bikorwa no mu mahugurwa.

Lieutenant: iri peti naryo arimaraho imyaka itatu afite amahirwe yo kubona ubumenyi bwisumbuyeho, nyuma yaho akaba aba afite nawe inshingano zo kuyobora abasirikare 30 cyangwa platoon.

Captain: ufite iri peti aba ayoboye abasirikare bagera ku 120. Aba ari umwe mu bafata ibyemezo ndetse no gutegura igenamigambi afite inshingano zitandukanye zirimo kubungabunga ibikoresho n’abakozi.
Umushahara w’aba uhera ku Mashilingi ya Kenya 73,182 (662,247 Frw) kugeza ku 110,000 (995424 Frw).

Major: Iri peti urifite arimaraho hagati y’imyaka 8 n’imyaka 10 y’akazi kadasanzwe n’ubuhanga bwo kuyobora. Uyu nawe aba ayoboye ingabo zigera ku 120 zirimo na ba ofisiye. Uyu aba afite inshingano z’ubuyobozi, kwita ku mibereho myiza n’imyitozo y’abasirikare uyoboye haba mu gikorwa no mu kigo no gucunga ibikoresho byabo.
Aba bafata umushahara uri hagati y’Amashilingi ya Kenya 102,106 (923,989 Frw) kugeza 150,000 (1,357,397 Frw).

Lieutenant Colonel: Iri peti ryo urifite mu Gisirikare cya Kenya arimaraho imyaka ibiri ayoboye ingabo zigera kuri 650. Uyu abazwa imikorere yabo mu bikorwa rusange, imibereho myiza, n’ubushobozi bwa gisirikare. Aba bahembwa KSh130,735 kugeza ku 180,000 (1,628,877 Frw).

Colonel: Kuri iri peti ntabwo uba uyoboye ingabo ku rugamba ahubwo uba ubarizwa mu bakozi bo hasi ba etat major. Aha uba ufite inshingano z’umujyanama mukuru ku bikorwa wa ba ofisiye bakuru hagati y’uyoboye ingabo ku rugamba ku rwego rwa bridage na batayo. Aba bahembwa KSh153,317 kugeza ku 300,000 (2,714,795 Frw).

Brigadier: Ufite iri peti aba ayoboye brigade (hagati y’3000 na 5000) y’ingabo .

Major General: Uyu aba ayoboye division y’ingabo (Brigade enye zifite abasirikare hagati y’10,000 na 15,000).

Lieutenant General: Uyu aba ashinzwe amahugurwa y’abasirikare bagera muri division ebyiri cyangwa zirenze. Aba bahembwa kuva ku KSh632,984 kugeza ku 800,000 (7,239,454 Frw).

General: Iri niryo peti ryo hejuru riri mu Gisirikare cya Kenya, urifite akaba aba ashobora kuba mu myanya nk’umugaba mukuru w’ingabo, cyangwa umugaba mukuru wungirije.

Umugaba mukuru w’ingabo za Kenya (Chief of Defence Forces)ahembwa hagati ya Ksh894,897 kugeza kuri Miliyoni 1 (9,049,317 Frw).


