Inkongi y’umuriro ikaze yakongoye inzu zisaga 50 mu gace ka Nyalukemba, mu Mujyi wa Bukavu, ho muri Kivu y’Amajyepfo kuri iki Cyumweru, itariki 10 Mutarama 2021.
Umuyobozi w’aka gace ka Nyalukemba, Deo Kurusa, yatangaje ko umukecuru umwe ari we muntu wahitanywe n’iyi nkongi.
Yagize ati “Inkongi yabaye ahagana saa yine ariko icyayiteye ntikiramenyekana. Umuntu wapfuye yatunguwe n’umuriro mu nzu ye. Dutegereje abakozi ba Croix Rouge ngo batware umurambo. Umubare ntakuka biragoye kuwumenya muri aka kanya”
Uyu muyobozi yahamagariye abayobozi ndetse n’abantu bafite umutima kugoboka imiryango yangirijwe n’iyi nkongi nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga 7sur7.cd.
Uyu yongeyeho ko inkongi zikomeje kugaragara mu Mujyi wa Bukavu.
Umwaka ushize, inzu zisaga 100 zakongowe n’inkongi, mu gihe mu mwaka wa 2019, byibuze izigera kuri 600 nabwo zahiye zigakongoka.


