Uganda: Umusirikare yishe abantu bane barimo abashinzwe umutekano, na we araraswa

Sangiza iyi nkuru

Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda, ziri gukora iperereza ku bwicanyi buvugwamo umusirikare wa kiriya gihugu warashe aba LDU babiri (Local Defense Unit), umupolisi umwe ndetse n’umuturage; na we bikarangira arashwe.

Byabereye ahitwa Ganda ho muri Komini ya Nansana mu karere ka Wakiso.

Umuvugizi Wungirije w’igisirikare cya Uganda, Col Deo Akiiki, yavuze ko uriya musirikare witwa Denis Awilo ufite ipeti rya Lance Cpl na we yarashwe, yamagana buriya bwicanyi.

Yagize ati: “Nyirabayazana na we yarashwe mu rwego rwo kwirwanaho no guhagarika igikorwa cye cy’ubunyamaswa. Twamaganye kiriya gikorwa kibi cy’umusirikare muto cyo kurwanya abamuyoboye. Twihanganishije byimazeyo ababuze ubuzima bwabo kandi twifatanyije n’imiryango yabo.”

Col Akiiki yakomeje avuga ko “Iperereza rihuriweho ryatangiye ngo hamenyekane uriya musirikare muto wari ku kazi arasa bagenzi be.”

Amakuru avuga ko abarashwe n’uriya musirikare barimo umupolisi ufite ipeti rya Constable witwa Isaac Nimulungi, Abraham Maseka na John Wafula bombi bakoreraga urwego rwa LDU n’umusivile witwa Rita Nabayingo warasiwe mu rugo rwe ubwo abashinzwe umutekano birukankanaga uriya musirikare.

Uriya musirikare inzego z’umutekano zivuga ko ashobora kuba yari yasinze, yanakomerekeje undi mupolisi witwa David Ochen.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *